Ubushakashatsi: Imisemburo yongera akanyabugabo nka Viagra ishobora kurinda amaso kurwara Glaucoma

 


Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 74,000 bafite imyaka isaga 40 bwagaragaje ko abakoresha imiti nka Viagra bafite amahirwe yo kwirinda Glaucoma ku kigero cya 24% ugereranyije n’abatayinywa.

 Glaucoma ni indwara ifata umutsi ujyana amashusho ku bwonko (optic nerve), kandi iyo itavuwe kare itera ubuhumyi bwa burundu.

Uko iyi miti ikora mu kurinda amaso:

  • Gutembera kw'amaraso: Iyi miti ituma amaraso atembera neza mu bwonko no mu jisho, ari na byo birinda uyu mutsi kwangirika.

  • Akandi kamaro: Dr. Felipe Medeiros wakoze ubu bushakashatsi yavuze ko iyi miti ishobora no kurinda izindi ndwara nka Raynaud (ifunga imitsi y’intoki) na cystic fibrosis.

Muri Amerika, abarenga miliyoni enye barwaye Glaucoma, kandi 12% by'ubuhumyi bwose muri iki gihugu buturuka kuri iyi ndwara akenshi imenyekana itinze kuko itagaragaza ibimenyetso mu ntiriranyirizo.


No comments

IZIHERUKA

Muderi Akbar yahesheje Rayon Sports amanota atatu imbere ya Kiyovu Sports

  Rayon Sports yongeye gushimisha abafana bayo, itsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro ...

Powered by Blogger.