Sheebah Karungi yeruye ku bivugwa ku miterere y’urukundo rwe n’imyifatire ye mu guharikwa
Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Uganda, Sheebah Karungi, yavuze ku nshuro ya mbere ku miterere y’urukundo rwe ndetse n’uburyo abona ikibazo cy’ubuharike, nyuma y’igihe kirekire avugwaho amakuru atandukanye.
Mu kiganiro yatambukije kuri Podcast ye yise ‘Let’s talk about it’, yagarutse ku byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina akunze gushinjwa n’uburyo yakwakira kuba mu muryango w’abagore benshi.
Urukundo rurenga igitsina cy’umuntu
Sheebah yavuze ko kenshi yagiye ashinjwa ubutinganyi bitewe n’uburyo yaharaniraga uburenganzira bw’abagore. Yasobanuye ko we icyo aha agaciro ari uwo umuntu ari we ku mutima no mu mico ye kurusha igitsina cye.
Yagize ati: “Nkunda uwo nkunda, nkundana n’abantu. Icyo ni cyo gusa navuga. Niba uri umuntu mwiza, nzagukunda.” Yongeraho ko yiteguye gukunda umuntu wese umufata neza, waba umugabo cyangwa umugore.
Guharikwa ntabwo ari ikibazo kuri we
Ku bijyanye n’ubuharike, uyu muhanzi yatangaje ko ntacyo guharikwa byamutwara, ndetse ko yiteguye kuba umugore wa cumi niba byaba ngombwa. Ati: “Ntacyo byaba bintwaye. Ntabwo ndi gukina. Nshobora kuba uwa kane, nshobora no kuba uwa cumi.”
Ibi bije mu gihe ku wa 24 Ugushyingo 2024, Sheebah yibarutse umwana we w’imfura yabyaranye na Jaffar Suleiman, rwiyemezamirimo w’Umugande utuye mu Bwongereza, usanzwe ufite undi mugore n’abana batatu.
No comments