Rwanda na Botswana: Amasezerano yo gukuraho Visa n’imisoro kabiri yashimangiwe mu musangiro w’Abakuru b’Ibihugu

 

Rwanda na Botswana

Perezida Paul Kagame n’itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda bakiriwe ku meza na mugenzi we wa Botswana, Duma Boko, mu musangiro wabaye mu ijoro ryo ku wa 6 Gicurasi 2026. 

Uyu musangiro waje usozera umunsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi ibiri rw’Umukuru w’Igihugu muri Botswana, rwaranzwe n’ibikorwa bifite igisobanuro gikomeye muri dipolomasi y’ibihugu byombi.

Gukuraho inkomyi mu ngendo n’ubucuruzi 

Mbere y’uyu musangiro, Abakuru b’Ibihugu byombi bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye akubiye mu nzego zitandukanye, ariko ay’ingenzi kurusha andi ni:

  • Gukuraho Visa: Abanyarwanda n’Abanya-Botswana bafite pasiporo za dipolomasi, iz’abayobozi, ndetse n’izisanzwe bagiye kujya bagenderana nta nkomyi ya Visa.

  • Imisoro: Hasinywe amasezerano yo gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa (Double Taxation Avoidance), ibintu bizatuma ubucuruzi bwihuta kandi burahende.

  • Inzego z'ubufatanye: Hasinywe andi masezerano mu bijyanye n'ubuzima, ingendo zo mu kirere, ubukungu, n'ubufatanye hagati ya RDB n'ikigo cy'ishoramari cya Botswana (BITC).

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Duma Boko, agaragaza ko uru ruzinduko rugaragaza icyizere n’ubworoherane biri hagati y’u Rwanda na Botswana. 

Perezida Duma Boko na we yashimangiye ko uyu mubano uhambaye mu guteza imbere impande zombi.


 Raporo y’Umugenzuzi w’Imari: Ibitabo miliyoni mu mashuri ntibikoreshwa, ibindi byaheze mu bubiko 

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.