Raporo y’Umugenzuzi w’Imari: Ibitabo miliyoni mu mashuri ntibikoreshwa, ibindi byaheze mu bubiko

 

Ibitabo miliyoni mu mashur

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025, yashyize hanze ibibazo by’ingutu mu rwego rw’uburezi, aho byagaragaye ko ibitabo byinshi bitagera ku banyeshuri ku gihe, n’ibyahageze ntibikoreshwe uko bikwiye.

Ibitabo miliyoni 3 byaguzwe ariko imikoreshereze iri hasi 

Kuva mu mwaka wa 2022 kugeza mu 2025, Leta yaguze ibitabo bisaga miliyoni 3 byo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Icyakora, igenzura ryakozwe mu mashuri 43 ryerekanye ko ibitabo by’imibare, Ikinyarwanda, n’Icyongereza bikoreshwa ku gipimo kiri hagati ya 29% na 49% gusa. 

Ibi bivuze ko mu bitabo 10 bitangwa, bitanu cyangwa birenga biguma mu bubiko ntibikoreshwe mu ishuri.

Ubukererwe bukabije mu gukwirakwiza ibitabo 

Raporo igaragaza ko hari ibitabo byaheze mu bubiko bwa REB amezi agashira:

  • Ibitabo by'inshuke: Ibitabo 396,000 by’abarimu byakererewe imansi 397 (urenga umwaka).

  • Ibitabo by'abanza n'ayisumbuye: Ibitabo 616,000 byakererewe iminsi 240 bitaragezwa ku mashuri.

Ibibazo mu mashuri y’imyuga (TVET) 

Muri RTB ho ikibazo si ukubura ibitabo, ahubwo ni abarimu batabyifashisha. Mu bitabo 336 byateguwe (training manuals), 197 muri byo ntibyigeze bikoreshwa na rimwe nubwo bishobora kuboneka ku mbuga z’ikoranabuhanga.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yagaragaje ko ibi biterwa no kubura gahunda ihamye yo gukurikirana uko ibikoresho bitangwa bikoreshwa.

 U Rwanda rwongeye kwiyamamaza muri International Telecommunication Union: Intambwe igamije gukomeza kuyobora mu ikoranabuhanga 

No comments

IZIHERUKA

Amasezerano ya Indus: Uburyo u Buhinde bwemeye guhara 80% by’amazi kugira ngo bubane neza na Pakistan

  Amasumo ya Indus agizwe n’imigezi itandatu y’ingenzi: Indus, Chenab, Jhelum, Ravi, Beas na Sutlej. Aya masumo afatiye runini ubuzima bw’ab...

Powered by Blogger.