Rusizi: Abakozi babiri ba Station ya Mt Meru bahiriye mu nzu barapfa

Rusizi: Abakozi babiri ba Station ya Mt Meru bahiriye mu nzu barapfa


Mu ijoro ryo ku wa 4 Gicurasi 2026, mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Nyakarenzo, habaye impanuka ikomeye y’inkongi y’umuriro yahitanye abakozi babiri ba station ya lisansi ya Mt Meru. Abapfuye ni Iradukunda Théophile w’imyaka 28 na Mutoni Marie Chantal w’imyaka 25.

Uko impanuka yagenze 

Impanuka yabaye ahagana saa tatu z’ijoro nyuma y’uko imodoka yari imaze gupakurura lisansi. Iradukunda, wari umupompisite, yinjiye mu nzu azanye umupira wakoreshejwe bavidura lisansi, bikekwa ko hari hasigayemo nke yajojobaga. 

Ibi byahuriranye n'uko Mutoni Marie Chantal, wakoraga isuku, na we yari yinjiye muri iyo nzu agira ngo arare ahakoze isuku.

Abaturage bagerageje gutabara 

Ababonye ibyago biba bavuze ko bagerageje guca urugi ngo batabare abari imbere ariko biranga. Claver Kanyandekwe, umwe mu bahageze, yavuze ko babonaga abakozi imbere bagerageza gukingura ariko bikanga.

 Nubwo inkomoko y'umuriro itaramenyekana neza, bamwe bakeka umuriro w'amashanyarazi naho abandi bakeka imbabura.

Icyo ubuyobozi bwavuze 

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yihanganishije imiryango y’ababuze ababo, agaragaza ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane inkomoko y'iyi nkongi. Nyakwigendera Mutoni Marie Chantal asize abana babiri, barimo n'uw'amezi atatu gusa.


 U Rwanda rwongeye kwiyamamaza muri International Telecommunication Union: Intambwe igamije gukomeza kuyobora mu ikoranabuhanga 

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.