Real Madrid mu mazi abira: Mbappé na Rüdiger bashinjwa guteza umwuka mubi mbere yo gusura Barcelona

 

Real Madrid mu mazi abira: Mbappé na Rüdiger bashinjwa guteza umwuka mubi mbere yo gusura Barcelona

Ikipe ya Real Madrid ikomeje kurangwamo umwuka utari mwiza n’amakimbirane mu rwambariro, mu gihe habura iminsi mbarwa ngo isure mukeba FC Barcelona kuri Stade ya Spotify Camp Nou. 

Kylian Mbappé ni we utungwa agatoki cyane nk’intandaro y’ubu bwumvikane buke.

Kylian Mbappé mu majwi: Amakimbirane n'ingendo zitavugwaho rumwe

Ikinyamakuru The Athletic kigaragaza ko Mbappé yahindutse ikibazo nyuma yo gushwana n'umutoza mu myitozo bitewe n'icyemezo atashimye, agera n'aho akoresha amagambo y'ibitutsi. 

Ibi byiyongera ku rugendo yakoreye mu Butaliyani ari kumwe n’umukunzi we mu gihe yari akiri mu bihe byo kwivuza imvune, ibintu bitishimiwe n’ubuyobozi bw’ikipe.

Nubwo abamuhagarariye bavuga ko uru rugendo ntacyo rwahungabanyije ku myitwarire ye, abafana benshi ku mbuga nkoranyambaga batangiye gusaba ko yava mu ikipe, bavuga ko ititwara neza iyo ari mu kibuga. 

Binavugwa ko abakinnyi benshi ba Real Madrid bamaze kumutera umugongo, bagahitamo kugaragaza ko Vinicius Jr ari we ikipe ikwiye kugenderaho.

Antonio Rüdiger n'umutoza wungirije 

Uretse Mbappé, myugariro Antonio Rüdiger na we aherutse kugaragara mu mashuri akubita urushyi umutoza wungirije mu myitozo, ibintu byatumye umwuka urushaho kuba mubi mu rwambariro.

Umukino wa El Clásico n'igikombe cya La Liga 

Iyi myitwarire ije mu gihe ku Cyumweru, tariki ya 10 Gicurasi 2026, Real Madrid izasura FC Barcelona mu mukino w’umunsi wa 35. 

Uyu mukino urakomeye kuko ushobora gusiga Barça itwaye igikombe cya La Liga ku nshuro ya 29 mu gihe yaba itsinze cyangwa inganyije na Real Madrid.

 Ubwoba muri Manchester City: Everton yakomye mu nkokora urugendo rwa Guardiola rwo gutwara igikombe 


No comments

IZIHERUKA

Gasogi United itsinze Gicumbi FC 3-1, Kiyovu Sports ikomeza kwiyubaka: Ihangana rikomeye muri BK Pro League

  Shampiyona y’u Rwanda igeze aho buri mukino uba ufite icyo uvuze. Ku munsi wa 30 wa BK Pro League, Gasogi United yerekanye ko igifite in...

Powered by Blogger.