Nyamasheke: WASAC yongeye gufungura ivomo ryo mu Murenge wa Bushenge ryari ryamaze imyaka 3 rifunze
Abaturage bo mu Kagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bongeye guhumeka umwuka w’ishyamba nyuma y’aho ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) gishatse umuti w’ikibazo cy’ivomo ryabo ryari ryamaze imyaka itandatu rifunze.
Iri vomo riri mu Mudugudu wa Runyinya, ryakoreshwaga n’imidugudu ibiri, ryari ryarafunzwe nyuma y'uko abajura bibe icyuma cyaryo, bikaza gutuma amazi ameneka cyane akangiza n'umuhanda.
Ingaruka z’ibura ry’amazi mu baturage
Mu gihe cy’imyaka itatu iri vomo rishize rifunze, abaturage badafite amazi mu ngo bari mu kaga gakomeye. Bamwe byabasabaga kujya kuvoma mu bishanga amazi mabi, abandi bakajya mu Murenge wa Ruharambuga gufata ayo kunywa.
Nyirabanguka Dancila, umwe mu baturage b’aho, yasobanuye ko ikibazo cyatangiye ubwo abajura bacyuriraga icyuma cyapfundikiraga ivomo hejuru, abana bakaza gukinisha konteri kugeza ipfuye.
Niyonagize Delice na we yagize ati: "Ariko aho amazi bayafungiye ntabwo tukibona amazi meza, tuyoboka ibishanga tukavoma amazi mabi."
Kubwimana Ananias na we yashimangiye ko amazi yahendwaga mu ngo z’abayafite, aho injerekani imwe yavuye ku 20 Frw ikajya ku 50 Frw, bituma abadafite ubushobozi bayoboka imigende n’ibishanga.
WASAC yashinje abaturage "kutajyaho umurongo", ariko yahise iregura
Umuyobozi wa WASAC ishami rya Nyamasheke, Basemba Jean Bosco, ntiyariye iminwa ubwo yabazwaga kuri iki kibazo, kuko yumvikanishije ko abaturage na bo bafite uruhare mu biba. Ati:
“Abo baturage b’aho ngaho ntibashobotse. Babaha ivomo bakarita, iminsi yashira bakavuga ko nta muvomesha uhari.”
Gusa n'ubwo yavuze ko abaturage "badashobotse", Basemba Jean Bosco yashimangiye ko yahise avugana n'Umuyobozi w'Umudugudu kugira ngo hashakwe abavomesha bafata inshingano mu maguru mashya.
Amakuru aheruka ava mu baturage b'i Bushenge aremeza ko abakozi ba WASAC bageze hejuru y'iri vomo batangira gukora imiyoboro, ndetse kugeza ubu amazi yamaze gufungurwa ku buryo abaturage bameze neza batangiye kongera kuyavoma.
No comments