NAEB yageneye miliyari 1.3 Frw ibikorwaremezo byo kubika umusaruro ucuruzwa hanze, nubwo hari ibyumba bikonjesha bidakora
Mu rwego rwo kugabanya igihombo cy’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mbere yo kugezwa ku masoko mpuzamahanga, Ikigo NAEB cyateganyije gushora miliyari 1.31 Frw mu mushinga "Export Logistics Development" mu ngengo y’imari ya 2026/2027.
Iyi gahunda igamije kubaka no gusana ibyumba bikonjesha (cold rooms) ndetse n'ahantu ho gutunganyiriza imyaka.
Ibibazo byagaragajwe mu Nteko:
Ishyirwa mu bikorwa riri hasi: Mu mwaka wa 2025/2026, hakoreshejwe 43% gusa by’ingengo y’imari yari yateganyijwe (miliyoni 835 Frw kuri miliyari 1.92 Frw).
Cold rooms zidakora: Abadepite bagaragaje ko mu turere twa Musanze, Rulindo (Muyanza), Ngoma na Gatsibo hari ibyumba bikonjesha bidakora neza cyangwa bidakoreshwa uko bikwiye.
Amakosa mu miterere: Dr. Olivier Kamana, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, yemeye ko hari cold rooms zashyizwe ahadakwiye cyangwa zifite ikoranabuhanga ritajyanye n’igihe.
Ingamba nshya:
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko hari ubufatanye n’ikigo Africa Cooling Center mu kugeza ikoranabuhanga rishya muri ibi byumba.
Hatangiye igenzura ryo kureba izikwiye kwimurwa n’izigomba kuvugururwa kugira ngo zifashe abikorera n’abahinzi.
No comments