Koreya ya Ruguru muri Loni: Intwaro zacu za kirimbuzi ntizitandukanywa n'ubusugire bwacu

 


Koreya ya Ruguru yongeye gushimangira ko itazigera ireka intwaro zayo za kirimbuzi, ivuga ko icyo cyemezo kidasubirwaho kandi ko kitagengwa n’igitutu cy’amahanga. 

Ambasaderi w’iki gihugu mu Muryango w’Abibumbye, Kim Song, yavuze ko status ya Koreya ya Ruguru nk’igihugu gitunze izi ntwaro ari ntabanduka.

Kuva mu masezerano ya NPT 

Koreya ya Ruguru yavuze ko itagengwa n’amasezerano yo kudakwirakwiza intwaro za kirimbuzi (Non-Proliferation Treaty - NPT). 

Pyongyang yagaragaje ko yatangiye inzira yo kuva muri aya masezerano mu 1993, ikabyemeza ku mugaragaro mu 2003. Kuva icyo gihe, iki gihugu kimaze gukora amagerageza inshuro esheshatu, bituma ifatirwa ibihano bikaze n’amahanga.

Itegeko Nshinga n’Amahamé agenga izi ntwaro 

Kim Song yashimangiye ko kuba izi ntwaro zashyizwe mu Itegeko Nshinga ry’igihugu bituma bitaba iby’amagambo gusa, ahubwo biba ihame ridakuka. 

Yanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ibihugu byungirije uburyo bibaza ku burenganzira bwa Koreya ya Ruguru bwo kwirinda, abita ko "nta shingiro bafite".

Kugeza ubu, Koreya ya Ruguru ifatwa nk’imwe mu bihugu bifite ibisasu byinshi bya kirimbuzi nubwo itari mu bihugu byemewe n’amasezerano ya NPT, ibintu bikomeje guteza impungenge z’umutekano mu karere k’Uburasirazuba bwa Aziya.

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.