Karongi: Gitifu w’Akagari ka Kavumu yasanzwe mu Mugezi wa Mbirurume yapfuye nyuma y’iminsi 10 abuze



Nyuma y’iminsi icumi yari ishize Habiyaremye Bernard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kavumu mu Murenge wa Twumba, yaraburiwe irengero, umurambo we wasanzwe mu ruzi rwa Mbirurume. 

Uyu mugezi ni wo ugabanya Uturere twa Karongi na Nyamagabe, umurambo ukaba wabonetse ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026.

Uko yabuze n’aho yafatiwe 

Habiyaremye Bernard w’imyaka 38, yaherukaga kugaragara ku wa 26 Mata 2026 ubwo yari yasuye iwabo mu Murenge wa Mutuntu. 

Amakuru y'ibanze atangwa n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Mutuntu, avuga ko uyu muyobozi ashobora kuba yaratwawe n'umugezi wa Gatare ubwo yambukaga ava muri Centre ya Mukungu asubiye ku kazi ke i Twumba, uyu mugezi ukaza kumusuka muri Mbirurume.

Isuzuma ry'inzego z'ubutabera 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’inzego z’umutekano bageze aho umurambo wabonetse mu Mudugudu wa Mayombo, basanga umurambo watangiye kwangirika.

  • Isura y'umurambo: Yasanzwe yambaye ubusa hejuru, ipantaro y'ubururu n'urukweto mu kirenge kimwe.

  • Isuzuma ry'abaganga: Umurambo wahise ujanwa ku Bitaro bya Kibuye, nyuma woherezwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru (Isange One Stop Center) kugira ngo hamenyekane niba haba hari ikindi cyishe nyakwigendera uretse gutwarwa n'amazi.


No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.