Ikiko rya AISCA ryatangijwe i Kigali: Inkingi nshya yo gufasha urubyiruko rwa Afurika guhanga ikoranabuhanga rya AI

 


U Rwanda rwayoboye indi ntambwe ikomeye mu rugamba rw’ikoranabuhanga rigezweho, nyuma y’aho i Kigali hatangirizwa ku mugaragaro Ikigo cyiswe AISCA (AI Skills and Compute Africa Foundation)

Iki kigo gikorera ku rwego rwa Afurika, gifite intego yo gufasha urubyiruko rwa Afurika kureka kuba abakoresha ba AI gusa, ahubwo bagatanga ibisubizo bya AI bikemura ibibazo byugarije sosiyete yabo.

Iki kigo cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 14 Gicurasi 2026, kije gukorera mu bihugu 10 bya Afurika ku ikubitiro.

Ibikoresho n’inkunga bigiye guhabwa abahanga ba Afurika 

AISCA ntabwo ije nk'ikigo gisanzwe cy'amahugurwa, ahubwo izajya itanga ubufasha bwuzuye bukenewe mu guhanga ibishya:

  • Ikoranabuhanga rigezweho: Guha abashakashatsi n’abahanga ubushobozi bwo gukoresha GPU zikaze cyane rya H200 ku butaka bwa Afurika.

  • Inkunga n'urubuga: Gutanga inkunga y’amafaranga binyuze muri AISCA Compute Grant ndetse no gufungura amastudio (AISCA Houses n'Studios).

  • Intego z'igihe kirekire (2036): Gufasha ba rwiyemezamirimo ba AI (AI-Native) 25,000, abashakashatsi 10,000, no guha ubumenyi abantu miliyoni 1.5, muri bo miliyoni imwe bakaba bagomba kwinjira ku isoko ry’umurimo bitarenze 2036.

Ku ikubitiro, iyi sosiye yatangiranye n'imishinga itanu ya ba rwiyemezamirimo n'amatsinda atanu y'abashakashatsi bakorera mu nzego z’ubuhinzi, ubuzima, uburezi, ubugeni, n'indimi za Afurika.

"Tureke gukoresha ikoranabuhanga ritakorewe ibibazo dufite" 

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AISCA, Dr Agnes Kalibata, yashimangiye ko Afurika ikeneye kwiyubakira ibisubizo byayo aho guhora itegereje ibivuye hanze bidahuye n’imikorere yaho.

“Urumva ninkora ikoranabuhanga rikoresha nk’Ikinyarwanda, wa mubyeyi wo mu cyaro azaribonamo akamaro, kuko ni ururimi asanzwe azi kandi akoresha cyane,”—Dr Agnes Kalibata.

Esther Kunda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhanga ibishya n’ikoranabuhanga muri MINICT, we yavuze ko abantu bagomba kwigishwa gukora AI ikemura ibibazo bifatika, aho gukurikira ikoranabuhanga kuko rigezweho gusa.

Gushyigikira abagore n'urubyiruko 

AISCA yashyize imbere uburyo bwo gukumira ubusumbane, aho 60% by’abagenerwabikorwa bayo bazaba ari abakobwa b’urubyiruko ndetse n’abantu bakomoka mu miryango ikennye cyangwa itagezweho.

Iki kigo cyashinzwe ku bufatanye n'ikigo gikomeye cya Cassava Technologies, gishyigikiwe n'abandi bafatanyabikorwa nka Schneider Electric, ICAIN, DC Labs, na AIMS Industry Initiative.


No comments

IZIHERUKA

Amafunguro 6 yihariye amahitamo ashobora kuryoshya weekend y’umuryango wawe

  Muri kino gihe, weekend isigaye ari cyo gihe cyonyine imiryango myinshi ibonera umwanya wo gutuza, ikaganira, kandi igasangira ifunguro ri...

Powered by Blogger.