Real Madrid: Kylian Mbappé yavugirijwe induru n’abafana nubwo yafashije ikipe gutsinda Real Oviedo
Umwuka mubi ukomeje gutota ikipe ya Real Madrid nyuma y’aho rutahizamu wayo w’ikirangirire, Kylian Mbappé, yavugirijwe induru n’abafana be ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye mu mukino iyi kipe yatsinzemo Real Oviedo ibitego 2-0, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Gicurasi 2026.
Kutishimirwa n’abafana n’ikibazo cy’imyitwarire
N'ubwo Mbappé ari we umaze gutsindira Real Madrid ibitego byinshi muri uyu mwaka (ibitego 41 mu mikino 41), abafana bashidikanya ku kwitanga kwe.
Ibi byakajije umurego nyuma y'aho hagiye hanze amafoto ye ari mu biruhuko muri Sardinia (Sardaigne) mu gihe bagenzi be bakinaga na Espanyol, we avuga ko ari mu muryango kubera imvune.
Ubwo yinjiraga mu kibuga ku munota wa 69, Santiago Bernabéu yose yahungubanye n’induru z’abafana bagaragaza ko batishimiye imyitwarire ye.
Ibi byiyongereye ku burakari bw’abafana nyuma y’uko mukeba FC Barcelone ibatwariye igikombe cya La Liga ku Cyumweru gishize.
Igisubizo cya Mbappé n’akajagari mu buyobozi
Nyuma y’umukino, Mbappé ntiyagaragaje gucika intege, ahubwo yavuze ko ibyo ari "ubuzima bw’umukinnyi w’ikirangirire." Yagize ati:
“Ni ubuzima, ntabwo wahindura ibitekerezo by’abantu batishimye... bagomba kubyemera ahubwo bakareba ibiri imbere n’uburyo bahindura ibyo bihe.”
Uretse Mbappé, n’umuyobozi wa Real Madrid, Florentino Pérez, ari mu mazi bishira kuko abashinzwe umutekano batse abafana ibyapa byamusabaga kwegura.
N'ubwo hari akajagari, Real Madrid yatahanye intsinzi y’ibitego 2-0 byatsinzwe na Gonzalo García hamwe na Jude Bellingham ku mupira yahawe na Mbappé.
No comments