Igisubizo ku marira y’abahanzi: ‘Dream Record’ yamuritse urubuga rwa ‘Flolup’ rugiye guhindura uburyo umuziki nyarwanda winjiza amafaranga
Uruganda rw’imyandiko n’umuziki mu Rwanda rumaze igihe rugaragaza ikibazo gikomeye cy’inyungu y’intica ntikize abahanzi bakuramo, nubwo ibihangano byabo biba biyushye akuya bigacurangwa mu tubari, ku maradiyo, n’ahandi mu bucuruzi.
Mu gushaka umuti urambye, inzu itunganya umuziki ya ‘Dream Record’ yamuritse urubuga rwa ‘Flolup’, rumaze imyaka itatu rwubakwa hagamijwe kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge w'abahanzi.
Umuyobozi wa ‘Flolup’ mu Rwanda, Frank Mario Sebudandi, yasobanuye ko uru rubuga rugiye guhuza ibikorwa bitatu by’ingenzi bije gukemura ibibazo by’abahanzi mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Uburyo bitatu ‘Flolup’ ije gukoramo:
Gucuranga Umuziki (Streaming): Abafana bazajya banyurwaho n'indirimbo ku buntu ariko hagati hazemo amatangazo yamamaza (nk'uko Spotify na YouTube zibikora), inyungu ivuyemo igabanwe n'abahanzi. Haza n'uburyo bwa "Premium" bwo kwishyura ukumva nta matangazo akurogoya.
Kwishyza utubari n’amahoteli (Commercial Licensing): Ahantu hose hacurangirwa umuziki hagamijwe inyungu z’ubucuruzi nka Salon, Restaurants, n'amahoteli, bazajya banyura kuri uru rubuga bagure uruhushya rwo gukoresha indirimbo z’abahanzi nyarwanda.
Koroshya itumirwa mu bitaramo (Booking): Abashaka gutumira umuhanzi mu birori bazajya bohereza ubusabe binyuze kuri uru rubuga, umuhanzi abwizeze cyangwa abyange bitewe n'umwanya afite, bityo bikureho abamamyi (middlemen).
Inzego z’abahanzi zabyakiriye gite?
Frank Mario Sebudandi yashimangiye ko gushyira ibihangano kuri Flolup bitabuza umuhanzi gukoresha izindi mbuga, ahubwo ari ukwagura isoko. Ati: "Turashishikariza abahanzi bose gukoresha uru rubuga. Nta cyagerwaho igihe ibihangano bitari hamwe."
Umuyobozi wa ‘Dream Records’, Mutoni Juliet, uhagarariye uru rubuga mu karere, yavuze ko ubu batangiriye mu Rwanda ariko mu minsi iri imbere bazagukira mu bindi bihugu byo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.
Perezida w’Urugaga rw’Abahanzi Nyarwanda, Intore Tuyisenge, yashimye cyane uyu mushinga agira ati: "Uru rubuga rugiye kuba igisubizo. Nk’umuhanzi nishimiye ubu buryo kuko buzadufasha kubona inyungu ku bihangano byacu."
No comments