Ebola ikomeje gukaza umurego: U Rwanda rwafunze n’imipaka ya Rusizi ikora kuri Bukavu

 


Ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola mu Rwanda zikomeje gukazwa ku rwego rwo hejuru, aho Leta yamaze gufunga by’agateganyo n’imipaka ya Rusizi I n’uwa Rusizi II ihuza igihugu n’Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

Iki cyemezo cyashizwe mu bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Gicurasi 2026, nyuma y’umunsi umwe gusa u Rwanda rufunze imipaka ya Petite Barrière na Grande Barrière i Rubavu ikora ku Mujyi wa Goma kubera umurwayi wa Ebola wahagaragaye.

Urujya n'uruza rwahagaze, hasigaye abasanzwe badakumirwa 

Mu masaha ya mu gitondo, abaturage n'abashoferi bageze ku mipaka yombi basubijwe inyuma haba abajyaga cyangwa abaviraga mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umunyamabanga n'Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yemeje ko ubu gufunga ari iby'agateganyo mu kurinda ubuzima bw'Abanyarwanda, gusa asobanura ko hari abantu bemerewe gutambuka bikemera:

“Abanyeshuri, abakora ibikorwa by’ubutabazi, abatwara ibiribwa, ndetse n’abatashye iwabo barakomeza koroherezwa gutambuka.” — Meya Sindayiheba Phanuel.

Ebola ihabwa isura nshya: Ni virusi ya Bundibugyo 

Inzego z’ubuzima zimenyesha ko iyi virusi iri guca ibintu muri RDC izwi nka Bundibugyo virus. Iyi virusi yabonetse bwa mbere muri Uganda mu 2007/08 yandura abantu 149 ihitana 37, nka ko mu 2012 yigeze kugaragara muri RDC i Isiro yandura 57 ihitana 29. 

Kugeza ubu muri RDC imaze guhitana abantu 88, ariko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iramara abanyarwanda impungenge ko mu Rwanda nta muntu n'umwe urandura iki cyorezo.

Ingamba Meya yasabye abaturage gukurikiza: 

Meya Sindayiheba yasabye abaturage gukaza umurego mu kwirinda banyuze mu ngamba zifatika:

  • Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kenshi gashoboka.

  • Kwirinda gusuhuzanya n’intoki no kwirinda ingendo zitari ngombwa muri RDC.

  • Kwihutira kujya kwa muganga mu gihe ugaragaje ibimenyetso nko: Umuriro mwinshi, kuribwa mu ngingo, no kuva amaraso mu myanya y'ingingo.

Ebola ni icyorezo cyandura cyane binyuze mu matembabuzi y'umubiri (amaraso, ibyuya, amacandwe, inkari, n'akaruka) cyangwa gukora ku myenda n'imishinga by'uwayanduye.


No comments

IZIHERUKA

MTN Iwacu Muzika 2026: Abahanzi begukanye Guma Guma bose batumiwe mu bitaramo bishya

  Ibitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' bigiye kugaruka mu dushya tudasanzwe uyu mwaka, aho abahanzi bose batwaye irushanwa rya ...

Powered by Blogger.