Genéve itakaje intebe ya Loni: Impinduka zidasanzwe n’amahirwe ku Rwanda mu kwakira ibiro mpuzamahanga
Umujyi wa Genève mu Busuwisi urimo gutakaza imbaraga nk'Ikicaro cy’amashami y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) nyuma y’imyaka 80. Ibi biterwa n’ibibazo by’amikoro bikomeje kwiyongera, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibereyemo uyu muryango umwenda urenze miliyari 2$.
Ingingo z’ingenzi ku izima rya Genève:
Kugabanya abakozi: Imirimo irenga 3,000 imaze gukurwaho, aho UNICEF urugero irimo kwimura 70% by’abakozi bayo.
Ikiguzi cy'ubuzima: Abakozi ba Loni i Genève bahabwa inyongera ya 89.4% ku mushahara wabo kugira ngo babashe guhangana n'uko uyu mujyi uhenze.
Icyerekezo gishya: Loni irimo gushaka kwimurira ibikorwa byayo mu bihugu bifite ikiguzi cy'ubuzima kijyanye n'amikoro ahari, birimo u Rwanda, Kazakhstan, na Qatar.
Izi mpinduka zifatwa nka "Revolution" mu miterere ya Loni, kuko ari bwo bwa mbere mu mateka yayo habayeho kwimura ibikorwa ku kigero nk'iki mu rwego rwo kwizigamira.
No comments