Gatsibo: Abaturage bategereje gusanirwa ikiraro cya Finance-Nyababubare kimaze kugwamo abantu bane
Abaturage bakoresha umuhanda Finance-Nyababubare mu Karere ka Gatsibo baratabaza nyuma y’aho ikiraro kibahuza cyangiritse, kigatuma bamwe bahakorera impanuka zikomeye.
Iki kiraro ni ryo hurizo ryo kugera ku masoko, ku mirenge, no ku bigo by’amashuri, dore ko ari yo nzira yonyine ishoboka itari mu gishanga.
Ingaruka z’iyangirika ry’iki kiraro:
Impanuka: Abantu bane bamaze kugwa muri iki kiraro, harimo n’uwavunitse amaguru ubu akaba yaramugaye.
Imyigire: Abanyeshuri biga i Nyakayaga bashobora guhagarika amasomo mu gihe imvura yaba yaguye kuko ari cyo cyambu cyonyine bafite.
Ubukungu: Abahinzi b’umuceri mu gishanga n’abacuruzi bajya ku isoko rya Rwagitima bari mu gihombo kuko batabasha kwambuka ngo bageze ibicuruzwa ku masoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yijeje abaturage ko ikiraro kigiye gukorerwa inyigo mu gihe cya vuba. Akarere kagaragaza ko hari gukorwa ibiraro umunani, mu gihe ibindi 10 birimo n'iki gihuza Gitoki na Rugarama biri muri gahunda yo gusanwa.
No comments