FERWAFA yahannye bikomeye abasifuzi bayoboye umukino wa Mukura VS na Rutsiro FC

 

FERWAFA yahannye bikomeye abasifuzi bayoboye umukino wa Mukura VS na Rutsiro FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gufata ibyemezo bikaze byo guhagarika abasifuzi babiri, Nshimiyimana Remy Victor na Nsengiyumva Jean Paul, nyuma yo gusanga baragaragaje amakosa akomeye mu mukino Mukura VS yatsinzwemo na Rutsiro FC ibitego 2-1.

Remy Victor Nshimiyimana: Yahagaritswe imikino itanu 

Uyu musifuzi wo hagati yahanwe nyuma y'uko raporo ya Komiseri w’umukino yerekanye ko imisifurire ye itari ku rwego rwifuzwa. FERWAFA yagaragaje ko:

  • Yagize ubushobozi buke mu kuyobora umukino (Insuffisance de la performance générale).

  • Yatanze penaliti ebyiri zitari zo ku ruhande rwa Rutsiro FC.

  • Yasabwe gukomeza imyitozo mu gihe cy'ihagarikwa rye kugira ngo azagaruke afite ubushobozi buhagije.

Jean Paul Nsengiyumva: Yahagaritswe umwaka wose n'imikino itanu 

Igihano gikaze kurusha ibindi cyahawe Nsengiyumva Jean Paul wasifuraga ku ruhande, nyuma y'aho amashusho amwerekanye akubita umugeri mu bugabo bw’umukinnyi wa Mukura VS. 

Ibi byabaye ubwo uyu mukinnyi wageragezaga kumubaza kuri penaliti yari imaze gutangwa. Ibihano bye birimo:

  • Guhagarikwa amezi 12 (umwaka umwe) kubera imyitwarire idahwitse yo gukubita umukinnyi.

  • Guhagarikwa imikino 5 kubera amakosa ya tekiniki no kutayobora umukino uko bigomba.

 Ubwoba muri Manchester City: Everton yakomye mu nkokora urugendo rwa Guardiola rwo gutwara igikombe 


No comments

IZIHERUKA

Gasogi United itsinze Gicumbi FC 3-1, Kiyovu Sports ikomeza kwiyubaka: Ihangana rikomeye muri BK Pro League

  Shampiyona y’u Rwanda igeze aho buri mukino uba ufite icyo uvuze. Ku munsi wa 30 wa BK Pro League, Gasogi United yerekanye ko igifite in...

Powered by Blogger.