Ebola muri RDC: U Rwanda rwahakanye amakuru y’ifungwa ry’imipaka, ruri gupima buri muntu wese winjira

 


Guverinoma y’u Rwanda yamaze gukuraho urujijo ku makuru yavugaga ko imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi yaba yafunzwe, ishimangira ko ikifunguye ariko ko hakajijwe ingamba z’ubuzima mu gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi 2026, n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice.

Iby’ingenzi wamenya kuri iyi nkuru:

  • Igenzura ku mipaka: Uwera Jean Maurice yavuze ko mu rwego gukumira Ebola, buri mugenzi wese winjira cyangwa usohoka mu Rwanda ari gukorerwa igenzura rya muganga ryafashwe nk’itegeko mu turere twa Rubavu na Rusizi duhana imbibi na RDC.

  • Inshingano z'abagenzi n'abacuruzi: Guverinoma yasabye abaturage kwigengesera no kubanza kubimenyesha ubuyobozi niba bafite ingendo zijya mu gihugu cyagize icyorezo, naho abacuruzi bambuka bakagirwa inama yo gukorera mu matsinda y’amakoperative (cooperatives) kugira ngo bakurikiranirwe hafi.

  • Imibare y’ubuzima i Goma: Kugeza ubu mu Mujyi wa Goma hamaze kwemezwa umurwayi umwe wa Ebola. Ihuriro rya AFC/M23 rigenzura uyu mujyi ryatangaje ko hamaze kuboneka abantu 189 bahuye n’uwo murwayi, kandi bakaba bari gukurikiranwa n’itsinda ry’ubuzima.

  • Ibisubizi bya Laboratwari: Mu bantu 22 bafashwe ibizamini bikajyanwa muri Laboratwari ya INRB, ibisubizi bitanu (5) bya mbere byabonetse byerekanye ko nta n'umwe wanduye. Naho mu Mujyi wa Bukavu, umwarayi umwe wari waketswe na we ibizamini byagaragaje ko ari muzima.


No comments

IZIHERUKA

Putin yageze i Beijing mu ruzinduko rwa mbere mu mahanga uyu mwaka, nyuma y’iminsi mike Trump ahavuye!

  Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin , yageze i Beijing mu Bushinwa mu ruzinduko rwe rwa mbere akoreye mu mahanga muri uyu mwaka wa 2026....

Powered by Blogger.