CECAFA Wazee Tournament: Abahoze ari abanyamupira bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba bagiye guhurira i Kigali

 


U Rwanda rugiye kwakira irushanwa ry’abahoze bakina umupira w’amaguru barengeje imyaka 35 (veterans), rizwi nka CECAFA Wazee Tournament

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kane, rizabera kuri Kigali Pelé Stadium ku itariki ya 5 n’iya 6 Kamena 2026.

Intego n’ibihugu bishobora kuzaryitabira 

Intego nyamukuru y’iri rushanwa ni uguhuza abahoze ari ibihangange mu mupira w’amaguru kugira ngo basigasire amateka, barushaho gukaza umurego mu bucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu bigize akarere ka CECAFA.

Ibihugu bizitabira iri rushanwa ni:

  • u Rwanda: ruzahagararirwa n’ikipe ya Cercle Sportif de Kigali.

  • Tanzania: izaba ifite amakipe abiri.

  • Kenya, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC): buri gihugu kizaba gihagarariwe n’ikipe imwe.

Isura y’irushanwa riheruka 

Ku nshuro ya gatatu, iri rushanwa ryari ryabereye i Arusha muri Tanzania mu mwaka ushize. Icyo gihe ryegukanywe n’ikipe ya C-Club yo muri Uganda, yatsinze Railway Wanderers yo muri Kenya kuri penaliti 4-3. 

Ikipe y’u Rwanda, Cercle Sportif de Kigali, yari yaviriyemo muri kimwe cya kabiri ishenguwe na Railway Wanderers ku bitego 2-1.

Iri rushanwa ritegerejwe n’abakunzi b’umupira benshi banyotewe no kongera kubona ku kibuga abakinnyi babasigiye amateka akomeye mu mupira w’amaguru mu myaka yo ha mbere.

No comments

IZIHERUKA

DJ Toxxyk yasabiwe gufungwa imyaka 5 mu bujurire bw’Ubushinjacyaha

  Umuvangamiziki rurangiranwa mu Rwanda, Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk , yongeye kugezwa imbere y’ubucamanza kuri uyu wa Gatan...

Powered by Blogger.