BK-Creative: Minisitiri Utumatwishima yahumurije Uncle Austin ku bijyanye n’inguzanyo z’abahanzi

 


Gahunda ya BK-Creative, yashyizweho na Banki ya Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ikomeje kuvugwaho nyuma y’aho bamwe mu bahanzi bagaragarije ko batarabasha guhabwa inguzanyo. 

Iyi gahunda igamije gufasha abahanzi kubona inguzanyo zishobora kugera kuri miliyari 1 Frw batatanze ingwate.

Impungenge za Uncle Austin n’izindi nzi 

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin yagaragaje impungenge abinyujije ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), avuga ko hari abahanzi bagerageje gusaba izi nguzanyo ariko ntibazihabwe. Ibi byatumye agira amakenga ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda. 

Usibye Uncle Austin, n'umuhanzi Diez Dola yari yagaragaje ko yagerageje gusaba iyo nguzanyo ariko ntiyayihabwa.

Igisubizo cya Minisiteri 

Dr. Utumatwishima yashishikarije abahanzi kutagira impungenge, asaba Uncle Austin na we kubanza kugerageza gusaba iyo nguzanyo. Yijeje ko ikibazo cyose cyagaragara cyakosorwa, kandi ko bidakwiye gucira urubanza gahunda itarabanza kugeragezwa mu buryo buhagije.

 Ku bijyanye na Diez Dola, Minisitiri yavuze ko nasobanurirwa neza ibisabwa, ashobora kuyihabwa nta nkomyi.

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.