Muhanga: Imodoka yivanye muri parikingi yahitanye umubyeyi wari utwite mu isoko

 

Muhanga: Imodoka yivanye muri parikingi yahitanye umubyeeyi wari utwite mu isoko

Isoko rya Muhanga ryafashwe n'agahinda kenshi nyuma y’impanuka idasanzwe yahitanye Ahishakiye Marceline, umubyeyi w’imyaka 29 wari utwite, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026.

Uko impanuka yagenze 

Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu Dyna yari iparitse hafi y’isoko, yivanye muri parikingi ahantu hamanuka (pente) nyuma y’aho umushoferi ayisize itayiteze neza. Amakuru avuga ko nyakwigendera Ahishakiye, kubera ko yari atwite, bitamworoheye guhaguruka vuba ngo ahunge iyi modoka yamusanze aho yari yicaye.

Icyemezo gikomeye cy’ubuyobozi 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemeje aya makuru y'akababaro, agaragaza ko uyu mubyeyi yari akiri muto kandi asize umugabo n'umwana umwe.

Nyuma y’iyi mpanuka, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwafashe icyemezo cyo gufunga iyo parikingi by’agateganyo, mu rwego rwo kwirinda ko hari n’undi muntu yahahitana kuko byavuzwe ko atari ubwa mbere imodoka ihimanura.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi, mu gihe ubuyobozi buri gufasha umuryango we mu myiteguro yo kumuherekeza mu cyubahiro.




 Ntibikemuka mu ijoro rimwe: Perezida Kagame yavuze ko gukemura ibibazo bya RDC bisaba kwita ku mpamvumuzi 

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.