Abanyamakuru babiri ba YouTube -Imabarutso ya Demokarasi- bafunzwe na RIB bakekwaho gukwirakwiza ibihuha

 

Nsanzimana Augustin yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Nsanzimana Augustin na Niyonshuti Emmanuel, abanyamakuru bakoreraga shene ya YouTube yitwa ‘Imbarutso ya demokarasi’. Aba bagabo bafunzwe ku wa 1 Gicurasi 2026, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Ibyo bakekwaho n'aho bafungiye

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yahamije ko aba bombi bakekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba mu banyarwanda. Kuri ubu, mu gihe iperereza rigikomeje, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.

Icyo amategeko abivugaho 

Iki cyaha cyo gutangaza ibihuha binyuze kuri mudasobwa cyangwa ikoranabuhanga gihanwa n’Itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018. Amategeko ateganya ko umuntu uhamijwe n'urukiko iki cyaha ahanishwa:

  • Igifungo: Hagati y’imyaka itatu (3) n’imyaka itanu (5).

  • Ihazabu: Hagati ya miliyoni imwe (1Frw) na miliyoni eshatu (3Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

 Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva i Libreville: Ibi bisobanuye iki ku mubano w’u Rwanda na Gabon? 


No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.