Umuhora wa Hormuz waka umuriro: Iran yagabye ibitero bya drones ku bwato bwa Amerika mu kwihorera

Umuhora wa Hormuz waka umuriro: Iran yagabye ibitero bya drones ku bwato bwa Amerika mu kwihorera


Intambara y’amagambo hagati ya Washington na Tehran imaze guhindura isura, noneho yinjiye mu bikorwa bya gisirikare imbonankubone. Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mata 2026, ibiro ntaramakuru bya Tasnim muri Iran byatangaje ko Iran yagabye ibitero by’indege zitagira abapilote (Drones) ku bwato bwa gisirikare bwa Amerika mu Kigobe cya Oman.

Intandaro: Ifatwa ry’ubwato "Touska" 

Ibi bitero bije nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, atangaje ko ingabo ze zafashe ku ngufu ubwato bw’imizigo bwa Iran bwitwa Touska. Amerika ivuga ko ubu bwato bwagerageje kurenga bariyeri y’amato hafi y’Umuhora wa Hormuz, ibi bikaba byabaye ku Cyumweru nyuma y’uko Amerika ifunze ibyambu byose bya Iran mu cyumweru gishize.

Nk’uko Trump yabivuze, amato ya Amerika yarashe igisasu mu cyumba cya moteri cy’ubwato Touska kugira ngo bubone uko bufatwa, ashimangira ko abasirikare ba Amerika ubu "barimo kureba ibirimo."

Iran yabyise Ubujura bwitwaje intwaro

Icyicaro gikuru cy’ingabo za Iran, Khatam al-Anbiya, cyamaganye ibi bikorwa bya Amerika cyivuye inyuma, kicyita "Ubujura bwitwaje intwaro" n'ubushimusi bwo mu mazi. Nyuma yo gutangaza ko bazahita bihorera, ni bwo ibitero bya drones byagabwe ku bwato bwa Amerika, nubwo kugeza ubu bitaramenyekana niba hari abahasize ubuzima cyangwa ibyangiritse bikabije.

Uyu mwuka mubi uje mu gihe Umuhora wa Hormuz ufatwa nk’inzira y’ingenzi ya peteroli ku isi, bityo imirwano iwuberamo ishobora gutuma ibiciro bya peteroli bitumbagira ku isi yose.

Ese ubona iri hangana rishobora kuvumbukamo intambara yeruye hagati ya Amerika na Iran, cyangwa ni ukuzuzanya mu rwego rwo kwerekana imbaraga?

No comments

IZIHERUKA

Ubutwari mu mwijima: Amb. Nduhungirehe yunamiye abakozi ba Loni bazize Jenoside, ashima n’ingabo zanze gukurikiza amabwiriza mabi

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivi...

Powered by Blogger.