Ubushuti bwimbitse: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad

Ubushuti bwimbitse: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad


Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u bwami bwa Qatar bukomeje gufata intera nshya, nyuma y’aho kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026, ubutumwa bwanditse bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bugejejwe ku nzego nkuru z’iki gihugu.

Ubutumwa bukubiyemo iki? 

Nubwo ibikubiye mu butumwa bwa perezida bitajya hanze byose, byatangajwe ko bwibanda ku mibanire y’ibihugu byombi n’uburyo bwo gushyigikira iterambere n’imikoranire ishingiye ku nyungu z’impande zombi. Ubu butumwa bwashyikirijwe Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani (Minisitiri w’umutekano wa Qatar), abushyikirijwe na Dr. Vincent BirutaMinisitiri w'Umutekano mu Gihugu

Umutekano n’Ibibazo by’Akarere 

Ibiganiro byahuje aba bayobozi bombi byibanze ku ngingo zikomeye:

  • Ubufatanye mu by’umutekano: Mu gihe Qatar isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu nzego zinyuranye (nk’ikibuga cy’indege cya Bugesera na RwandAir), ubu hifashishijwe n’urwego rw’umutekano “Lekhwiya” mu kureba uburyo hanozwa umutekano w’ibihugu byombi.

  • Dipolomasi Mpuzamahanga: Ibihugu byombi byagaragaje ko bihuje ijwi ku bibazo by’akarere n’amahanga bikunze kuvugwa cyane muri iyi minsi.

Iru ruzinduko n’ubu butumwa bije bishimangira ko u Rwanda rwashyize imbere ubufatanye n’ibihugu by’iterambere mu gushaka umuti w’ibibazo by’ubukungu n’umutekano.

Ese ubona ubu bufatanye bukomeye bw’u Rwanda na Qatar ari bwo buzatuma u Rwanda ruba ihuriro rya dipolomasi n’ubucuruzi mu Karere k’Ikiyaga Bigari?


No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.