Rukundo rwanjye: Lugumi Saidi yaciye amarenga y’urukundo rugeze aharyoshye na Alliah Cool

Lugumi Saidi yaciye amarenga y’urukundo rugeze aharyoshye na Alliah Cool


Umushoramari ukomeye muri Tanzania, Lugumi Saidi, yongeye gushimangira ko umutima we yawuhariye Alliah Cool, umunyarwandakazi ukomeye muri sinema n’ubucuruzi. Ibi bije nyuma y’igihe kirekire hari amakuru avuga ko aba bombi baba bari mu rukundo ariko nta n’umwe uremeza ibyabo.

Icyapa cy’urukundo kuri Instagram 

Agashya kaje ubwo Alliah Cool yasangizaga ifoto ye abamukurikira kuri Instagram, maze Lugumi Saidi atazuyaje akajya ahatangirwa ibitekerezo akandika ati: “Rukundo rwanjye”. Iri jambo ryatumye benshi mu bakurikira uyu mugore bemeza ko urukundo rwabo rwamaze kurenga gucaca amarenga.

Ibimenyetso ntibeshya:

  • Gukurikira umuntu umwe: Lugumi Saidi, usanzwe adakurikira abantu benshi, ubu akurikira umuntu umwe gusa kuri Instagram ari we Alliah Cool (usibye konti y’ikigo cye).

  • Utumenyetso tw’imitima: Mu minsi ishize, Lugumi yakunze kugaragara ashyira utumenyetso tw’imitima ku mafoto ya Alliah Cool, ikimenyetso cy’uko amukurikiranira hafi.

Lugumi Saidi azwi cyane muri Tanzania nk’umucuruzi w’intwaro n’umuntu ufite imitungo ihambaye, mu gihe Alliah Cool na we akomeje kwagura ubucuruzi bwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kwamamara muri sinema nyarwanda.


 Nigeria: Abana 8 baracyabura nyuma y’ishimutwa rikomeye mu kigo cy’imfubyi 

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.