RIB: Menya impamvu kwitaba Umugenzacyaha atari ubusabe ahubwo ari itegeko

Menya impamvu kwitaba Umugenzacyaha atari ubusabe ahubwo ari itegeko


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kwitaba Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha igihe uhamagawe ari inshingano iteganywa n’amategeko. 

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yavuze ko abantu bose baba abakekwaho icyaha, abatangabuhamya, cyangwa abafite amakuru bose bashobora guhamagazwa mu rwego rwo gushaka ukuri ku cyaha cyakozwe.

Inyandiko zikoreshwa mu guhamagaza abantu 

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya uburyo butatu bw’ingenzi:

  • Urwandiko ruhamagaza: Ni ubutumire bwanditse buhabwa umuntu ngo azitabe ku itariki n’isaha bivugwamo, bushobora no kugezwa k’uwo rugenewe hakoreshejwe ikoranabuhanga.

  • Urwandiko rutumira: Ingingo ya 30 ivuga ko ari urwandiko rutegeka umuntu kwitaba ngo atange amakuru ku iperereza, ariko rukaba rwanditse ko atari urwo kumufata cyangwa kumufunga.

  • Urwandiko ruzana umuntu ku gahato: Iyo umuntu yanze kwitaba, Umushinjacyaha ashyira umukono ku rwandiko ruzana uwo muntu ku gahato yifashishije imbaraga za Leta.

Inyungu n'ingaruka zo kwitaba 

Dr Murangira yagaragaje ko kwitaba ku neza bituma umugenzacyaha agira ubushishozi mu gufata umwanzuro wo kuba ukekwa yakurikiranwa adafunzwe. 

Ku rundi ruhande, kwanga kwitaba, guca inyandiko zihamagaza, cyangwa kwanga kuzakira ni imyitwarire igayitse ihanwa n’amategeko.


  Rwanda: Imbuga nkoranyambaga zigiye gukumirwa ku bana bari munsi y’imyaka 16 

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.