Mugende mukorane na Grand-père: Davido yanze ko abana be binjira mu muziki, abereka imiryango y'ubucuruzi bwa se
Umuraperi n’icyamamare muri Afurika, David Adeleke (Davido), yatunguye abenshi ubwo batangazaga ko adashaka na busa ko hari umwana we n’umwe wamukurikira mu ruganda rw’imyidagaduro. Mu kiganiro yagiranye na ‘Breakfast Club’, Davido yavuze ko yifuza ko abana be bazubakira ku musingi w’ubucuruzi washyizweho na se, Deji Adeleke, umwe mu bakire ba mbere muri Nigeria.
Impamvu y’uyu mwanzuro: "Guhirimbana mu muziki biravuna"
Nubwo benshi babona Davido nk’umwana wavukiye mu buryohe, we siko abibona mu bijyanye n’umwuga we. Yagaragaje ko kugira ngo izina rye rimenyekane byamusabye imvune nyinshi n’amarangamutima ye akangirika, cyane ko n’uburyo se yanze kumushyigikira mu ntangiriro byamugizeho ingaruka.
Ati: “Sinshaka ko abana banjye banyura mu byo nanyuzemo. Rubyaro rwanjye, mugende mukorane na papa.” Davido asanga gukora mu bigo bya se byatuma ubuzima bw’abana be bworoha kurusha gushakira amaronko mu muziki.
Ihurizo ku mukobwa we Imade
Uyu mwanzuro uje mu gihe umukobwa we w’imfura, Imade Adeleke, amaze imyaka itanu (kuva mu 2021) agaragara mu bikorwa byo kwamamaza (Eva Soap) ndetse akaba yaragaragaje impano yo kubyina no kuririmba. Nubwo Davido yavuze ko atazaba ikivuza ku bana be nibahitamo umuziki, yashimangiye ko inama ye ya mbere ari uko bayoboka ubucuruzi bwa sekuru.
Ese ubona ari byiza ko umubyeyi ahitiramo abana be umwuga bitewe n'ibyo we yanyuzemo, cyangwa akwiye kubarekera uburenganzira bwo gukurikira impano zabo?

No comments