Ingaruka z’Intambara: Igiciro cy’udukingirizo kigiye kuzamuka ku kigero cya 30% ku Isi yose

Ingaruka z’Intambara: Igiciro cy’udukingirizo kigiye kuzamuka ku kigero cya 30% ku Isi yose


Uruganda rwa Karex rwo muri Malaysia, rwihariye igice kinini cy’isoko ry’udukingirizo ku Isi, rwatangaje ko rugiye kuzamura ibiciro byatwo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’intambara ikomeje guhuza Amerika, Israel na Iran.

Impamvu y’izamuka ry’ibiciro 

Nkuko Umuyobozi w’uru ruganda, Goh Miah Kiat, yabihamirije ikinyamakuru Bloomberg, gukora udukingirizo bisigaye bihenze cyane kubera kubura kw’ibikoresho by’ibanze nka ammonia na silicone. Ibi bikoresho bifite aho bihuriye n’ibikomoka kuri peteroli byatumbagiye mu biciro nyuma y’ifungwa ry’inzira y’amazi ya Hormuz muri Iran, inyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi.

Imitekerereze ya muntu mu bihe by’intambara 

Goh yagaragaje ikintu gitangaje: mu gihe ibiciro n’ibura ry’ibikoresho byiyongera, n’abakenera udukingirizo biyongereyeho 30%. Ibi abihuza n’imitekerereze ya muntu mu bihe by’akaga.

"Muri ibi bihe by’intambara, abantu biyongerera gukoresha udukingirizo kuko baba bafite impungenge z’ahazaza. Iyo ubyaye umwana muri iki gihe, uba wongereye umubare w’abo ugaburira mu gihe ejo hawe mu rwego rw’akazi n’ubukungu hatizewe."

Karex mu mibare:

  • Ikora udukingirizo turenga miliyari 5 ku mwaka.

  • Ikora udukingirizo tw’inganda zizwi nka Durex na Trojan.

  • Ingaruka z’intambara ntizagarukiye ku bikingirizo gusa, kuko n’amatike y’indege yazamutseho 24%.

Ese ubona iri zamuka ry’igiciro cy’udukingirizo rishobora kugira ingaruka ku mibare y’abandura amavunane n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyangwa abantu bazakomeza kutugura uko byaba bimeze kose?

 Bye Bye Gasoli: Leta y’u Rwanda yategetse ko 30% by’imodoka nshya zigurwa zigomba kuba iz’amashanyarazi 

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.