Igikombe cy’Isi 2026: IFAB yemeje ikarita itukura ku mukinnyi upfutse umunwa avugisha mugenzi we

 

umukinnyi upfutse umunwa avugisha mugenzi we

Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya ivangura n’imyitwarire mibi mu kibuga, Urwego rushinzwe amategeko ya ruhago ku isi (IFAB) rwashyizeho amategeko mashya azatangira gukoreshwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexique.

Gupfuka umunwa byabaye icyaha gihanirwa ikarita itukura 

Kimwe mu byemezo bikaze byafatiwe i Vancouver muri Canada, ni uko umukinnyi uzajya apfuka umunwa igihe avugisha uwo bahanganye (cyane cyane mu gihe hari kutumvikana) azajya ahabwa ikarita itukura.

  • Impamvu: Ibi bishingiye ku nshuro nyinshi abakinnyi bagiye bakoresha ubu buryo mu gutukana cyangwa gukora irondaruhu batagaragaza iminwa, nko mu rubanza rwa Gianluca Prestianni na Vinicius Jr.

  • Ijambo rya FIFA: Perezida Gianni Infantino yavuze ko "Niba ntacyo uhisha, ntukwiye gupfuka ku munwa."

Ikarita itukura ku bava mu kibuga banenze umusifuzi 

IFAB yemeje ko ikipe cyangwa abakinnyi bazajya bava mu kibuga bagaragaza kutishimira icyemezo cy'umusifuzi bazajya bahabwa ikarita itukura, ndetse ikipe ikaba yanaterwa mpaga.

 Ibi bije kunganira umutekano n'icyubahiro by'abasifuzi nyuma y'imvururu zagaragaye mu mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika hagati ya Maroc na Sénégal.

Impinduka ku makarita y’umuhondo 

Kugira ngo irushanwa riruseho kuryoha, FIFA yemeje ko amakarita y’umuhondo azajya asibwa:

  • Nyuma y’imikino yo mu matsinda.

  • Nyuma y’imikino ya 1/4 (Quarter-finals).

  • Intego: Kwirinda ko abakinnyi b'inkingi za mwamba basiba imikino ya nyuma kubera kurunda amakarita y'umuhondo.


Inkuru nziza: Urubyiruko n’abahanzi bashyiriweho inguzanyo y’inyungu ya 9%

No comments

IZIHERUKA

Igikombe cy’Isi 2026: IFAB yemeje ikarita itukura ku mukinnyi upfutse umunwa avugisha mugenzi we

  Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya ivangura n’imyitwarire mibi mu kibuga, Urwego rushinzwe amategeko ya ruhago ku isi ( IFAB ) rwashy...

Powered by Blogger.