For Sure!": Umunyeshuri yateje urwena imbere ya Perezida Macron amwibutsa amagambo yavuze mu Cyongereza
Mu ruzinduko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagiriye ku Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ururimi rw’Igifaransa muri Villers-Cotterêts, habereye akantu gasekeje kagaragaje uburyo urubyiruko rukurikiranira hafi imyitwarire y’abayobozi ku mbuga nkoranyambaga.
Habaye iki rero?
Perezida Macron yaganizaga abanyeshuri ku kamaro ko gukunda ururimi rw’Igifaransa no gusoma itabo byanditse muri urwo rurimi. Mu gihe yavugaga ko na we ari umuntu ukunda gusoma cyane, yongeyeho ko azi n’Icyongereza ariko ashyira imbere ururimi rw’amavuko.
Muri ako kanya, umunyeshuri umwe, mu buryo bwo gutebya, yahise amuca mu ijambo asubiramo imvugo yamamaye cyane ya Macron agira ati: "For sure!". Ibi byahise bituma abari aho bose, barimo na Perezida baseka.
Inkomoko ya "For Sure" ya Macron
Iri jambo ryabaye kimenyabose ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho Perezida Macron arivugiye mu mbwirwaruhame yatanze mu nama y’ubukungu i Davos (WEF) muri Mutarama 2026. Uburyo yavuze iryo jambo ari nako akoresha ibimenyetso by’intoki aganira ku Burayi, byatumye rihinduka urwenya (meme) rikoreshwa n’abantu benshi hirya no hino ku isi.
N’ubwo byari urwenya, Macron ntiyarebye nabi uyu munyeshuri, ahubwo yasekanye nabo maze akomeza gushimangira ko n’ubwo Icyongereza ari ingenzi, ururimi rw’Igifaransa ari rwo ruranga umuco n’ubugingo byabo.
Ese utekereza ko ubu buryo abanyeshuri bisanzura ku bayobozi bakuru ari ikimenyetso cya demokarasi igezweho, cyangwa ni agasuzuguro?

No comments