ESPAGNE: Abimukira 500,000 bagiye guhabwa ibyangombwa byo gukora mu rwego rwo kuzahura ubukungu
Guverinoma ya Espagne, iyobowe na Minisitiri w’Intebe Pedro Sánchez, yemeje umushinga w’amateka wo guha ibyangombwa abimukira basaga ibihumbi magana atanu (500,000) bari basanzwe baba muri iki gihugu badafite impapuro zibemerera gukora.
Iby’ingenzi bikubiye muri uyu mushinga:
Uruhushya: Abazemererwa bazahabwa uruhushya rwo gutura rw’umwaka umwe (Resident Permit), rushobora kongerwa.
Ibisabwa: Kugira ngo umwimukira yemererwe, agomba kuba amaze byibura amezi atanu muri Espagne kandi afite icyemezo cy’uko atigeze akatirwa n’inkiko (Criminal record clearance).
Igihe cyo gusaba: Kwandika ababyifuza bizatangira kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026, kugeza mu mpera za Kamena.
Impamvu y’iki cyemezo: Uburezi n’Ubukungu
Pedro Sánchez yagaragaje ko iki cyemezo atari icy’ubutabazi gusa, ahubwo ari n’ubushishozi mu bukungu. Espagne ihanganye n’ikibazo cy’abaturage benshi bari kugana mu zabukuru (Aging population), bityo ikaba ikeneye amaboko mashya y’urubyiruko ruzakora mu nzego nka:
Ubwubatsi n’ubuhinzi.
Serivisi zo kwita k’ubuzima n’iz’amahoteri.
Gutanga imisoro ifasha mu kwishyura pansiyo z’abageze mu zabukuru.
Isesengura rya Inganjinews: "Espagne nk’icyitegererezo muri 2026"
Uyu mushinga ushobora kuba igisubizo kirambye kuri Espagne, ariko nanone ukaba intandaro y’impaka za politiki.
Ubukungu: Imibare yerekana ko muri Espagne hari abimukira basaga 840,000 badafite ibyangombwa, benshi bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo. Kuba 500,000 muri bo bagiye kwinjira mu bukungu buzwi (Formal economy), bivuze inyongera ikomeye ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).
Iriganya rya Politiki: Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (People’s Party - PP) ryamaganye uyu mushinga, rivuga ko ushobora gukurura abimukira benshi (Pull factor). Ibi bishobora gutuma Espagne igirana ubwumvikane buke n’ibindi bihugu by’Uburayi bifite amategeko akaze ku bimukira.

No comments