BYARENZE IMIKINO: Umunyeshyuri wa KIU yakomerekeye mu "Nzira y’Umusaraba" i Kampala ubwo yakinaga nka Mesiya

Dennis Zziwa KIU student injured Way of the Cross Uganda 2026

Umunyeshyuri wiga amategeko mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya Kampala International University (KIU), Dennis Zziwa, ari gukurikiranwa n’abaganga nyuma yo gukomereka bikomeye ubwo yakinaga amateka ya Yezu Kristo ku wa Gatanu Mutagatifu.

Ibi byago byabereye mu rusengero rwa Our Lady of Africa Church i Mbuya muri Uganda, mu gikorwa cyo kuzirikana "Inzira y’Umusaraba". Dennis wakinaga nk’umubiri wa Yezu, yakubiswe n’ingabo z’abaroma mu buryo bukaze kugeza ubwo akomeretse birenze uko byari biteganyijwe mu mukino.

Ubutabazi bwihuse

Abakozi ba Croix-Rouge  bahise bamuha ubuvuzi bw’ibanze  aho byabereye, ariko biza kugaragara ko akomeretse cyane biba ngombwa ko ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Lamone Health Center i Luzira kugira ngo yitabweho n'abaganga b'inzobere.

Impungenge ku mutekano w’abakinnyi

N’ubwo gukina umubabaro wa Yezu ari umuco umaze imyaka ibihumbi muri Kiliziya Gatolika n'andi madini, iyi mpanuka ya Dennis yubuye impaka ku buryo ibi bikorwa bitegurwamo:

  • Imyiteguro: Ese abakinnyi baba batojwe uburyo bwo gukubita bidakomeretsa?

  • Ibikoresho: Ese ibikoresho bikoreshwa biba bifite ubushobozi bwo gukomeretsa cyangwa ni iby’ikinamico gusa?

Iyi mpanuka ibaye mu gihe hano i Roma muri uyu mwaka wa 2026, Papa Leo XIV na we yagaruye umuco wo kwikorera umusaraba muri Colosseum, ariko we akaba yabikoze mu mutekano n’ubwitonzi buhagije.


SOMA: 

IBANGA RY’IMYAKA 30: Papa Leo XIV yikoreye Umusaraba muri Colosseum yibutsa ibihe bya Yohani Pawulo II

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

ABIMUKIRA VS AMABUYE: Amerika ishaka kohereza muri Congo abimukira bakomoka muri Venezuela

  Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bari mu biganiro byihariye bigamije kwakira a...

Powered by Blogger.