Bisi zikoresha amashanyarazi zigiye gutangira gutwara abagenzi bajya cyangwa bava ku Kibuga cy'Indege cya Kanombe

Bisi zikoresha amashanyarazi zigiye gutangira gutwara abagenzi bajya cyangwa bava ku Kibuga cy'Indege cya Kanombe


Ikigo Ecofleet Solutions kigiye korohereza abatega indege n'ababasura mu Mujyi wa Kigali, binyuze mu gutangiza gahunda nshya y'imodoka rusange zizajya zikora urugendo rwerekeza cyangwa ruva ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Icyerekezo n'uburyo zizakora 

Nk’uko Havugimana Aldo, ushinzwe itumanaho muri Ecofleet abisobanura, izi modoka zizibanda ku byerekezo bibiri by'ingenzi:

  1. Icyerekezo kigana mu Mujyi rwagati (Kigali City Center) ku mahoteli akomeye.

  2. Icyerekezo kigana i Nyarutarama naho ku mahoteli ahabarizwa.

Izi bisi zizajya zikora bijyanye n’amasaha y’indege, ku buryo umugenzi ari kuri hoteli ashaka kujya ku kibuga cy’indege, cyangwa avuye mu ndege ashaka kugera kuri hoteli, azajya abona uburyo bumuhendukiye kandi bwizewe.

Gushyigikira Green Economy 

Intego nyamukuru y'uyu mushinga, usibye korohereza abagenzi, ni no kubungabunga ibidukikije. Imodoka zose zizakoreshwa muri uyu muhanda zizaba zikoresha amashanyarazi (Electric Vehicles) mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ishobora guturuka ku modoka zikoresha peteroli.

Amahitamo ku bakiliya 

Ecofleet yashimangiye ko izi bisi zitaje gukuraho uburyo bwari busanzwe bukoreshwa nka Taxi Voiture cyangwa imodoka z'amahoteli. Ahubwo zaje ari amahitamo yiyongera ku yari asanzwe, kugira ngo umugenzi ahitemo uburyo bumunogeye haba mu giciro cyangwa mu bushobozi.

Ese ubona gushyira bisi rusange ku kibuga cy'indege ari intambwe izatuma abagenzi barushaho kwizera serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange i Kigali?


No comments

IZIHERUKA

Umutima washengutse: U Rwanda rubuze impano ikomeye muri Basketball, Kenrik Kabano n’umubyeyi we baguye mu mpanuka muri Amerika

Umuryango wa Basketball mu Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange bari mu kababaro kenshi nyuma yo kumenya amakuru y’urupfu rwa Kenrik Kabano w...

Powered by Blogger.