AMAHIRWE MU BUHINZI: Inyubako za miliyari 3 Frw zigiye gukiza abahinzi b’ibitunguru ibihombo
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje umushinga ukomeye wo kubaka ibikorwaremezo bigamije kumisha no kubika umusaruro w’ibitunguru, hagamijwe guca burundu ibihombo by’abahinzi n’abacuruzi.
Uyu mushinga wo gufata neza ibiribwa no kunoza uruhererekane nyongeragaciro (SFVCM), ugiye kuzura utwaye asaga miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda. Izi nyubako ziri kubakwa mu turere twa Rubavu, Rulindo, Bugesera na Nyagatare, ahakunze kuboneka umusaruro mwinshi w’ibitunguru ariko bikangirika vuba.
Agahinda k’abacuruzi n’abahinzi
Umuyobozi w’uyu mushinga, Rusingizandekwe Aimable, yagaragaje ko ibi bikorwaremezo bije gukemura ibibazo bamazemo igihe.
Shimwa Aline Gloria, umaze imyaka 8 acuruza ibitunguru, avuga ko akunze guhomba arenga 20,000 Frw kuri buri mufuka kubera gutinya ko ibitunguru bye bimupfana, agahitamo kubigurisha ku giciro cyo gupfusha kuko nta bubiko buhagije afite.
Benimana Boniface, umaze imyaka irenga 25 mu bucuruzi, we yibuka igihombo cya miliyoni 15 Frw yagize mu gihe cya Covid-19, avuga ko iyo aza kuba afite ubwumishirizo uwo musaruro utari kwangirika.
Imibare n’inyungu zitezwe muri uyu mushinga
Izi nyubako nshya zitezweho impinduka zifatika mu bukungu bw’igihugu:
Kugabanya iyangirika: Iyangirika ry’ibitunguru ritezweho kuva kuri 15% rikagera kuri 7%.
Kuramba k’umusaruro: Ibitunguru bizajya bishobora kumara amezi atandatu bitarangirika, bitume bigurishwa igihe igiciro ku isoko kimeze neza.
Iyoherezwa mu mahanga: Hagati ya 2020 na 2025, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 31,000 z’ibitunguru zinjije miliyari 26.6 Frw. Izi nyubako zitezweho kongera uyu musaruro n’amafaranga igihugu cyinjiza.
No comments