ABIMUKIRA VS AMABUYE: Amerika ishaka kohereza muri Congo abimukira bakomoka muri Venezuela
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bari mu biganiro byihariye bigamije kwakira abimukira baturuka mu bindi bihugu, muri gahunda nshya yo kohereza abantu mu gihugu cya gatatu (Third-country deportations).
Nk’uko amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Reuters abivuga, ibi biganiro bishingiye ku gushaka uko Amerika yakemura ikibazo cy’abimukira bayisatira buri munsi, cyanecyane abaturuka muri Amerika y’Amajyepfo nko mu gihugu cya Venezuela, ariko gusubizwa iwabo bikaba bigoye kubera impamvu za politiki.
Ibibazo by’ingenzi bitarabonerwa umuti
N’ubwo ibiganiro bikomeje, hari ingingo zikomeye impande zombi zitarumvikanaho neza:
Umubare w’abimukira: RDC izakira abantu bangahe?
Ubwenegihugu: Ese ni abo muri Venezuela gusa cyangwa n’ahandi?
Indishyi (Compensations): Ni ayahe mafaranga cyangwa inyungu RDC izahabwa mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga?
Isano iri hagati y’abimukira n’amabuye y’agaciro
Inzobere mu by’ubukungu n’ubushakashatsi zivuga ko uyu mushinga ufite isano ya bugufi n’inyungu za Amerika muri Afurika yo Hagati. Amerika ikeneye cyane amabuye y’agaciro nka Cobalt akoreshwa mu gukora batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, akaba aboneka ku bwinshi muri RDC. Ibi biganiro bishobora kuba inzira yo koroshya umubano w’ubucuruzi n’ubutwererane mu by’ingufu hagati ya Washington na Kinshasa.
Impungenge ku burenganzira bwa muntu
Iyi gahunda ntiyakiriwe neza n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Bamwe mu banyamategeko bavuga ko:
Imibereho y’abimukira: Kohereza abantu baturuka muri Amerika y’Amajyepfo mu gihugu batanazi ururimi cyangwa umuco waho (RDC) bishobora kubateza ihungabana.
Umutekano: RDC ubwayo ifite ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba, ibi bituma benshi bibaza niba ari ahantu hakwiriye ho kurindira abimukira bashaka ubuhungiro.
No comments