AMAFARANGA ARAGABANUTSE: Itegeko rishya rya Ejo Heza rishyizweho ngo rifashe ingo guhangana n’ubukungu
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imaze gutora itegeko rishya ryemera ko abanyamuryango ba gahunda y’ubwiteganyirize bw’igihe kirekire, ‘Ejo Heza’, bashobora kubikuza igice cy’ubwizigame bwabo kingana na 30% mu gihe bagize ibibazo byihutirwa by’ubukungu.
Izi mpinduka zije nyuma y’uko bigaragaye ko abanyamuryango benshi (miliyoni 4.3 bamaze kwiyandikisha) bataga umusanzu rimwe gusa, bakabireka kubera kumva ko amafaranga yabo bazayabona bageze mu zabukuru gusa. Kugeza ubu, iki kigega kirimo asaga miliyari 79.5 Frw.
Ibintu 4 by’ingenzi byahindutse mu itegeko rishya:
Kubikuza 30%: Umunyamuryango ashobora gufata igice cy’ubwizigame bwe akagikoresha mu mishinga y’iterambere cyangwa gukemura ibibazo by’ubukungu mu rugo, adategereje imyaka 55.
Gukuraho imbogamizi zo gutanga impamvu: Mbere byasabaga kugaragaza impamvu zikomeye nko kwishyura ishuri cyangwa inzu. Itegeko rishya ryoroshya izi mbogamizi hagamijwe gufasha umuryango guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi.
Ikiruhuko cy’izabukuru ku myaka 55: Itegeko rishimangira ko uwujuje imyaka 55 ahita abona inyungu ze. Hari kandi n'uburyo bwihariye ku banyamahanga bataha iwabo, abagize ubumuga, cyangwa abarwaye indwara zikomeye.
Iteka rya Minisitiri: Ibisabwa byose kugira ngo umuntu abone aya mafaranga bizajya bigenwa n’Iteka rya Minisitiri w’Imari, bibe byoroshye kandi byihuse kuruta uko byari bimeze mbere.
Kuki Guverinoma yafashe iki cyemezo ubu?
Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, Godefrey Kabera, yagaragaje ko ingo nyinshi zihura n’ibibazo bikomeye mu buzima bwa buri munsi, bityo koroshya uburyo bwo kubona kuri aya mafaranga bizatuma abaturage barushaho kugirira icyizere iyi gahunda.
Inyungu zitegerejwe:
Ubwitabire buhoraho: Abantu ntibazongera gutanga umusanzu rimwe ngo babireke, ahubwo bazajya bazigama bazi ko bashobora no kuyitabaza mu bindi bibazo.
Ubukungu bw’igihugu: Bizongera ubwizigame bw’imbere mu gihugu binatume abaturage bitabira gahunda zijyanye n’imari.
No comments