William Ruto ntiyoroshye: Iperereza ryatangiye ku bashakaga kungukira mu ntambara ya Iran

 

Kenya Fuel Corruption Investigation William Ruto 2026

Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, yamaze kwemera ubwegure bw’abayobozi batatu bakuru bo mu rwego rw’ingufu, bakekwaho gukoresha nabi amakimbirane ari kubera mu Burasirazuba bwo Hagati kugira ngo bikuriremo inyungu z’umurengera mu bucuruzi bwa peteroli.

Aba bayobozi beguye mu gihe igihugu cya Kenya, kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, byugarijwe n’ibura n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitewe n’intambara ihanganishije Iran na Amerika.

Abayobozi beguye ni bande?

Itangazo ryavuye mu biro bya Perezida wa Kenya (State House) ryamaze kwemeza ko abavuye mu nshingano ari:

  1. Mohamed Liban: Wari ukuriye ishami ry’ibikomoka kuri peteroli mu Minisiteri y’Ingufu.

  2. Joe Sang: Umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe gukwirakwiza peteroli (Kenya Pipeline Company).

  3. Kiptoo Bargoria: Wari ukuriye ikigo cy’ubugenzuzi bw’ingufu (EPRA).

Ugusahuriramunduru mu gihe cy’intambara

Iperereza ryatangiye riragaragaza ko aba bayobozi bafatiranije ubwoba bw’abaturage n’ihungabana ry’isoko bitewe n’intambara ya Iran, maze bazamura igiciro cyo kutumiza peteroli mu mahanga mu buryo budafite ishingiro.

“Babyuririyeho bagaragaza ko ibikomoka kuri peteroli bigiye kuba bike, ariko barenza mu by’ukuri uko byari bimeze... Ibyo byatumye peteroli Kenya yari ikeneye mu buryo bwihutirwa irangurwa ku mafaranga menshi cyane.” – Itangazo rya Perezidansi ya Kenya.


Icyerekezo cy’ubutabera

Perezida Ruto yashimangiye ko ibyakozwe ari "ugukoresha nabi amafaranga y'Abanya-Kenya mu nyungu za bamwe" kandi ko bitazihanganirwa. Kugeza ubu, hari n'abandi bayobozi batangiye gutabwa muri yombi n'inzego z'iperereza, n'ubwo bataragera imbere y'ubutabera.


Soma: 

AMAHORO ARAVANWA MU BUSUWISI: Ibiganiro bya RDC na AFC/M23 byavuye i Doha kubera intambara ya Iran na Amerika

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.