Isoko ry’Umurimo 2026: Ubushomeri bwagabanutseho gato mu gihe ubuhinzi n’imyuga bikomeje kwihariya akazi kenshi
Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku gihembwe cya mbere cya 2026, igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwageze kuri 11%, buvuye kuri 11,1% mu gihe nk’iki mu mwaka ushize wa 2025.
Nubwo kugabanuka ari guto cyane (0,1%), iyi mibare isobanuye byinshi ku bantu barenga miliyoni 8,7 bafite imyaka yo gukora (16 kuzamura), aho abagera kuri miliyoni 5 bafite akazi gahamye.
Amashuri n’amahirwe yo kubona akazi
Ikintu gitangaje muri iyi raporo ni uburyo amashuri yaba umusingi cyangwa imbogamizi mu kwinjira ku isoko ry’umurimo:
Abize Kaminuza: Nib bo bafite amahirwe menshi yo kuba bari mu kazi (86,9%).
Abize amashuri y’imyuga n’ayisumbuye (A2): 70,7% bari ku isoko ry’umurimo.
Abatarakandagiye mu ishuri: Igice kinini cyabo (65,6%) kirakora, ugereranyije n’abarangije amashuri abanza gusa (63,5%).
Abasoje Icyiciro Rusange (O'Level): Nib bo bari inyuma kuko 46% gusa ari bo bari ku isoko ry’umurimo.
Ni izihe nzego ziri gutanga akazi kenshi muri 2026?
Isesengura rya NISR ryerekana ko ubuhinzi n’ubworozi bukiri inkingi ya mwamba mu guha Abanyarwanda akazi, nubwo izindi nzego zikomeje kuzamuka:
Ubuhinzi: Buhariye 44,4% by’abafite akazi bose.
Serivisi: Zihariye 41% (nk’ubucuruzi, itumanaho, n’ubukerarugendo).
Inganda: Zikoresha 14,6% by’abakozi bose mu gihugu.
Isomo ku rubyiruko n’abashaka akazi
Iyi mibare irerekana ko nubwo abize kaminuza bafite amahirwe menshi, hari icyuho ku barangije icyiciro rusange n'amashuri abanza. Ibi bishobora kuba biterwa n'uko akazi kenshi mu Rwanda kacyirimo ibikorwa by'imbaraga (ubuhinzi n'inganda) cyangwa ibisaba ubumenyi bwo mu rwego rwo hejuru (serivisi na kaminuza).
Abatari ku isoko ry’umurimo (abafite imyaka yo gukora ariko batabyifuza cyangwa bafite izindi mbogamizi) na bo baragabanyutse bageze kuri 35,7%, ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda barushaho kugira ishaka ryo gushaka icyatunga imiryango yabo.
No comments