Isi mu mazi abira: Kuki imyaka 10 ishize ari yo yashyushye cyane mu mateka?



Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi bw’Ikirere (WMO) ryamaze gutangaza ko Isi iri mu bihe bishyushye bitigeze bibaho mu myaka 175 ishize. Imibare ikusanywa kuva mu 1850 yerekana ko imyaka icumi kuva mu 2015 kugeza mu 2025 ari yo ya mbere yashyushye cyane ku Isi.

Umwaka wa 2024 ni wo waciye agahigo ko kuba uwa mbere washyushye cyane mu mateya, aho ubushyuhe bwazamutseho 1,5°C ugereranyije n'igihe cy'inganda zicyaduka. Umwaka wa 2025 na wo ntiworoshye, kuko uza mu myaka itatu ya mbere yashyushye cyane (ubushyuhe bwazamutseho 1,43°C).

Aho ubushyuhe bujya: Inyanja ni zo zihura n'akaga

Abantu benshi bibaza aho ubu bushyuhe bwose buturuka mu kirere bwerekeza. Imibare mishya igaragaza isaranganywa ry’ubwo bushyuhe mu buryo buteye inkeke:

  • Inyanja (91%): Inyanja zikurura igice kinini cy'ubushyuhe, bituma igipimo cyabwo cyikuba kabiri ugereranyije n'uko byari bimeze mu myaka 40 ishize.

  • Ubutaka (5%):  Ubutaka dutuyeho bushyuha kuri iki kigero.

  • Urubura (3%): Butuma urubura rwo ku mpera z'Isi ruyenga, bigateza kuzamuka kw'amazi.

  • Ikirere (1%): Ni bwo bushyuhe twe twumva ku mubiri cyangwa mu maso buri munsi.

Ibikorwa bya muntu: Intandaro y'ikibazo

Abahanga basobanura ko kwiyongera kw'imyuka ihumanya ikirere (Greenhouse gases) ari byo bishora ubu bushyuhe mu nzu y'Isi ntibubone aho busohokera. Iyi myuka ubu yageze ku rugero rwo hejuru cyane rutigeze rubaho mu myaka ibihumbi 800 ishize.

Ese hari icyizere kigihari?

Nubwo iyi mibare ihangayikishije, impuguke zemeza ko "amazi atararenga inkombe." Kugira ngo Isi isubire mu buryo, ikiremwamuntu kigomba kwihutira:

  1. Gukoresha ingufu zisubira (Solar, Wind, Hydro) zitangiza ibidukikije.

  2. Guhindura uburyo bukoreshwa mu ngendo (imodoka zikoresha amashanyarazi n'izindi).

  3. Kugabanya imyuka iva mu nganda nini.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Amavubi: Ntwari Fiacre agiye kumara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga nyuma yo kubagwa

  Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ n’ikipe ya Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre , ntazagaragara mu kibuga mu...

Powered by Blogger.