Integuza: Inoti za kera z’u Rwanda (2004-2015) zigiye kuvanwa ku isoko

 


Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko inoti zimwe na zimwe zakozwe hagati y’umwaka wa 2004 na 2015 zigiye guhagarikwa gukoreshwa mu Rwanda. Izi noti zizata agaciro mu kwishyurana guhera ku wa 1 Werurwe 2027, bivuze ko abazifite bafite umwaka umwe wo kuba bazihinduje inshya.

Uyu mwanzuro ushingiye ku Iteka rya Perezida N°11/01 ryo ku wa 27 Gashyantare 2026, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 2 Werurwe 2026.

Inoti zizakurwaho ni izihe?

Zirikana ko inoti zizahagarikwa ari izanditseho aya matariki akurikira:

Agaciro k’inotiItariki yakozweho
500 FRW01.07.2004 na 01.01.2013
1000 FRW01.07.2004 na 01.05.2015
2000 FRW31.10.2007
5000 FRW01.04.2004 na 01.02.2009

Amabwiriza n'amatariki ntarengwa yo kuzihinduza

Banki Nkuru y’u Rwanda yashyizeho uburyo bworoshye bwo guhindura izi noti mu byiciro bibiri:

  1. Kuwa 2 Werurwe 2026 kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2026: Abafite izi noti bashobora kuzihinduza mu bigo by’imari byose (Banki na Microfinance) bibegereye mu gihe cy’amezi 9.

  2. Kuwa 1 Ugushyingo 2026 kugeza ku wa 1 Werurwe 2027: Muri iki gihe, inoti zizajya zihindurizwa gusa ku cyicaro gikuru cya BNR i Kigali (Kiyovu) cyangwa mu mashami yayo mu ntara.

Icyitonderwa: Nyuma y'itariki ya 1 Werurwe 2027, izi noti ntizizongera kwemerwa na busa mu bucuruzi cyangwa mu kwishyurana mu Rwanda.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Amavubi: Ntwari Fiacre agiye kumara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga nyuma yo kubagwa

  Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ n’ikipe ya Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre , ntazagaragara mu kibuga mu...

Powered by Blogger.