Amavubi: Ntwari Fiacre agiye kumara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga nyuma yo kubagwa

 


Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ n’ikipe ya Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre, ntazagaragara mu kibuga mu gihe cy’ibyumweru bitatu nyuma yo kubagwa udusabo tw’indurwe.

Uyu muzamu, wari mu bategerejwe n’Abanyarwanda mu mikino ya gicuti ya FIFA Series 2026  izabera i Kigali, ntabwo yabashije kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kubera iki kibazo cy’ubuzima cyamufashe amaze igihe gito akize imvune y’urutugu.

Icyizere cy’uko azagaruka vuba

Nk’uko amakuru ava mu ikipe ya Kaizer Chiefs abivuga, uburwayi bwa Ntwari busa n’ubwabaye kuri mugenzi we bakinana, Brandon Peterson. Amakuru yageze ku kinyamakuru Soccer Laduma yemeza ko:

"Ntwari adafite ikibazo gikomeye cyatuma amara igihe kirekire hanze, ahubwo azagaruka mu kibuga mu byumweru bike biri imbere amaze gukira neza."

Olivier Kwizera yagarutse mu izamu ry’Amavubi

Kuba Ntwari Fiacre atarabashije gukina, byatumye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rihamagara Kwizera Olivier ukinira Rayon Sports kugira ngo amusimbure.

Kwizera aje yunganira abandi banyezamu bari muri uyu mwiherero ari bo:

  • Bigirimana Hugo (La Chaux-De-Fonds, mu Busuwisi)

  • Niyongira Patience (Police FC)

  • Hakizimana Adolphe (APR FC)

Iyi ndwara ije mu gihe kitari cyiza kuri Ntwari Fiacre, kuko yari amaze igihe gito avunitse urutugu, ibyamubujije gukina imikino myinshi muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/2026. Turamwifuriza gukira vuba!

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.