Amateka mashya: Umukono wa Donald Trump ugiye gushyirwa ku noti y’Amadorali 100



Muri uyu mwaka wa 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kwitegura ibirori bidasanzwe byo kwizihiza imyaka 250 zibonye ubwigenge. Mu rwego rwo guha agaciro uyu munsi, Minisiteri y’Imari muri Amerika yatangaje ko umukono wa Perezida Donald Trump ugiye gushyirwa ku noti nshya z’Amadorali ($), ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’iki gihugu ku mu Perezida uri ku butegetsi.

Izi mpinduka zitezweho guhindura isura y’ifaranga rikoreshwa cyane kurusha ayandi ku Isi, ari ryo Dori ($).

Impinduka zikomeye zitezwe kuri iyi noti:

  • Umukono wa Perezida: Ni ubwa mbere umukono wa Perezida uri ku butegetsi uzagaragara ku mafaranga.

  • Gukuraho umukono wa Guverineri: Guhera mu myaka 165 ishize, inoti zajyagaho umukono wa Guverineri wa Banki Nkuru (Federal Reserve). Kuri iyi nshuro, uyu mukono ntabwo uzagaragara, ahubwo uzasimburwa n’uwa Perezida Donald Trump.

  • Inoti y’Amadorali 100: Amakuru dukesha Reuters avuga ko uyu mukono uzashyirwa ku nshuro ya mbere ku noti y’amadolari ijana ($100).

Bizatangira ryari?

Biteganyijwe ko inoti ya mbere ifite uyu mukono izasohoka muri Kamena 2026. Nyuma yaho, andi madolari menshi azakomeza gukorwa mu mezi akurikiraho, akwirakwizwa mu mabanki hirya no hino ku Isi.

Kuki uyu mwanzuro wafashwe?

Uyu mwanzuro ufatwa nka kimwe mu bimenyetso byo kwishimira isabukuru y’imyaka 250 Amerika ibonye ubwigenge (Sestercentennial). Mu bisanzwe, inoti za Amerika zasinywagaho na Minisitiri w’Imari hamwe n’Umubitsi wa Leta (Treasurer), ariko Donald Trump ashyizeho itandukaniro rishya mu miyoborere y'iki gihugu.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Intambara muri RDC: Ibitero bya Drones byibasiye abasivili muri Minembwe, AFC/M23 iratunga agatoki Kinshasa

  Umwuka mubi ukomeje gutogota mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’ibitero by’indege zitagira abapilote (D...

Powered by Blogger.