Umwalimu wa G.S- Musenyi arataka akarengane, ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buraceceka
Umwalimu Nkurunziza Patrick, wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Musenyi (G.S-Musenyi ), mu murenge wa Shyorongi, aratangaza ko yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo abusaba kurenganurwa ku kibazo avuga ko amaze igihe ahanganye na cyo, ariko akavuga ko amabaruwa ye atigeze asubizwa, bikaba byaratumye “Ahera mu gihirahiro”.
Mu nyandiko yagejejwe kuri HANGA NEWS, Nkurunziza Patrick asobanura ko ikibazo cye gifitanye isano n’umuyobozi w’iki kigo, Diregiteri KARIHUNGU Evariste, uvugwaho kunyereza umutungo w’ishuri.
Nk’uko abyivugira, dosiye y’uyu muyobozi ngo yamaze kugezwa mu nkiko kugira ngo iburanishwe.
Uyu mwarimu avuga ko umuzi w’ikibazo hagati ye n’uyu muyobozi watangiriye ku kuba yarasabwe gusinya kuri dosiye irimo amafaranga avugwaho kunyerezwa, akabyanga ku mpamvu avuga ko zidashingiye ku kuri n’indangagaciro z’umwuga w’uburezi.
Yagize ati:”“Nasabwe gusinya ku nyandiko irimo amafaranga atariyo, mbona bidakwiye ndabyanga. Kuva ubwo natangiye guhura n’igitutu n’akarengane,” ni ko uyu mwarimu asobanura mu nyandiko ye.
Nkurunziza Patrick avuga ko nyuma yo kubona ko ikibazo kirenze ubushobozi bwe, yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo incuro nyinshi asaba ko habaho iperereza n’ubutabera, ariko akavuga ko nta gisubizo na kimwe yigeze ahabwa.
Iyi myitwarire yo kutagira icyo ubuyobozi butangaza ituma hakomeza kwibazwa impamvu ibibazo bivugwa mu nzego z’uburezi bitinda gukemurwa, cyane cyane iyo bireba abarimu bavuga ko baharanira ukuri n’imicungire myiza y’umutungo wa Leta.
Tuzakomeza gukurikirana iki kibazo, ishyire ahagaragara amakuru mashya igihe cyose haba hagize igikorwa n’inzego bireba, hagamijwe kumenya ukuri no gufasha ko ubutabera busesuye bugerwaho.

No comments