Dore amakipe yamaze gusoza imikino yayo.
Gicumbi FC yatsinze AS Muhanga ibitego 3-2, Rutsiro FC inganya na AS Kigali 0-0 mu yabanjirije isoza iy’igice cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Mutarama 2026, ni bwo kuri Kigali Pele Stadium no kuri Stade y’Akarere ka Muhanga habereye imikino ya mbere y’Umunsi wa 15 wa Rwanda Premier League.
Umukino wari ukomeye ni uwo AS Muhanga yakiriyemo Gicumbi FC, ikaba yasabwaga gutsinda umukino byanze bikunze kugira ngo byibuze isoze imikino ibanza itari mu murongo utukura.
Gicumbi yinjiye neza muri uyu mukino yabonye igitego cya mbere ku munota wa 12 gitsinzwe na Lola Kanda Moïse, ahita agira ubitego umunani mu bimugira uwa kabiri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Rwanda.
Ku munota 31, Gédéon Foura wa AS Muhanga yishyuye iki gitego ariko ku munota wa 45 Rubuguza Jean Pierre ashyiramo icya kabiri cya Gicumbi FC yagiye mu karuhuko iyoboye ku bitego 2-1.
Umukino ugeze ku munota wa 68 w’igice cya kabiri, Tuyihimbaze Gilbert wa AS Muhanga yashyizemo igitego cya kabiri, gusa Rubuguza wari mwiza muri uyu mukino ashyiramo icy’agashinguracumu cya gatatu ku munota wa kabiri w’inyongera kuri 90 y’umukino.
Uyu wari umukino wa 17 ari na wo wa nyuma mu mikino ibanza kuri Gicumbi FC, wayishyize ku mwanya wa 10 n’amanota 21. Ni mu gihe AS Muhanga isigaje umukino umwe wa Al-Hilal SC ari iya 17 n’amanota 12.
Undi mukino wahuje amakipe ari gusoza imikino ibanza ya Shampiyona wahuje AS Kigali na Rutsiro FC zanganyije 0-0. Ikipe y’Umujyi wa Kigali yakomeje kuba ku mwanya wa 14 n’amanota 16, mu gihe iy’Akarere ka Rutsiro ari iya 15 n’amanota 14.

No comments