Zimbabwe: Umugabo yishwe urwagashinyaguro bamukase igitsina n'isura barayibaga!
Muri Zimbabwe hagaragaye umurambo w’umugabo bikekwa ko yishwe n’abantu batazwi bakamubaga isura, ndetse n’imyanya y’ibanga ye bakayikata bakayijyana.
Polisi yo muri iki gihugu ikaba yemeje iby’uru rupfu rw’umugabo wishwe urwagashinyaguro akaswe imyanya y’ibanga, byongeyeho amazina ye akaba ataramenyekana bitewe n’uburyo bamwangije mu isura.
Biravugwa ko umubiri we wagaragaye uri kureremba hejuru y’amazi bagomeye (dam) aherereye mu mudugudu witwa Mazowe aho muri Zimbabwe. Abamubonye bwa mbere bemeza ko imyanya y’ibanga yari yaciwe, ndetse utanamenya uwo ari we neza umurebye mu maso.
Iperereza ku cyaba cyarateye urupfu rw’uyu mugabo wapfuye mu buryo budasobanutse tariki 01 Nyakanga 2024 rikaba rigikomeje, ni mu gihe kandi polisi yashyize imbaraga mu gushakisha uwaba abyihishe inyuma.
Nyuma yo kubona uyu murambo, basanze hari ibuye ryari riwuziritseho rifashwe n’umugozi mu mayunguyungu. Ikindi cyagaragaye n’uko yari anafite igikomere mu gatuza, bitekerezwa ko yaba yaratewe icyuma nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi, Paul Nyathi.
Polisi ya Zimbabwe yahamagariye abaturage gutanga amakuru kuri sitasiyo zibegereye, kugira ngo hamenyekane abanyabyaha bahanwe n’amategeko.
No comments