Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Perezida wa Repubulika.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Perezida wa Repubulika, aho abujuje ibisabwa ari Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, Philippe Mpayimana wigenga na Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda.
Manirareba Herman, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Rwigara Diane, Mbanda Jean na Hakizimana Innocent ntabwo bujuje ibisabwa, bityo ntabwo bashyizwe kuri uru rutonde rw’agateganyo.
Dore ibyo abakandida batemerewe batari bujuje
Herman Manirareba
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko atatanze Lisiti y’abantu 600 bemerewe gutora bashyigikiye kandidatire ye.
Hakizimana Innocent
Hakizimana Innocent ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo bari no kuri Lisiti y’Itora y’utwo turere.
Mu Karere ka Nyagatare, Gatsibo, Kirehe harimo nimero z’ikarita ndangamuntu z’abamushyigikiye zirimo zimwe zitari zo, izindi zitabaho ndetse n’izidahuye n’amazina ari kuri lisiti yatanze.
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yatangaje kandi ko mu basinyiye Hakizimana Innocent, hari abagaruka kuri lisiti irenze imwe nyamara imikono yabo itandukanye.
Hari kandi abagaragara kuri Lisiti y’abamushyigikiye bemeza ko batamusinyiye.
No comments