Kwamamaza

Police FC byarangiye itisanze ku rutonde ndakuka rw'amakipe azakina CECAFA Kagame Cup

 


Ikipe ya Police FC ntizitabira irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati rizwi nka CECEFA Kagame Cup rigiye kwitabirwa n’amakipe 12 yonyine, mu gihe ku ikubitiro yari 16 agomba kurikina.

Iri rushanwa rizakinwa tariki 9-21 Nyakanga mu Mujyi wa Dar es Salaam kuri Azam Complex muri Chamazi ndetse no kuri KMC Stadium iri mu gace ka Kinondoni.

N’ubwo ku ikubitiro byari byatangajwe ko rizitabirwa n’amakipe 16, byarangiye amakipe 12 ari yo yonyine azarikina. Mu makipe atazitabira iri rushanwa ryitiriwe Perezida Paul Kagame harimo ayakomeye muri aka Karere nka Simba SC, Yanga Africans na Azam FC yo muri Tanzania.

Mu yandi makipe atazitabira iri rushanwa harimo El Merriekh yo muri Sudan, Vital’O yo mu Burundi na TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byavuzwe ko Police FC yo mu Rwanda izaserukana na APR FC muri iri rushanwa nyuma y’aho bigaragaye ko amwe mu makipe atazitabira, ariko byarangiye itari mu makipe ntakuka azarikina.

Umuyobozi wa CECAFA, John Auka Gecheo yavuze ko n’ubwo bagiye bahura n’imbogamizi mu gutegura iri rushanwa, rizafasha amakipe kwitegura neza imikino Nyafurika.

Yagize ati “N’ubwo ku ikubitiro twari twapanze kugira amakipe 16, twasunikiwe kugabanya umubare ndetse no guhindura amatariki, kubera imbogamizi zitandukanye. Icyakora twizera ko iri rushanwa rizaha amakipe yo mu Karere urubuga rwiza rwo kwitegura neza imikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup ya 2024/2025”.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.