Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black, yasubiyemo indirimbo ye “Twarayarangije”, akazayifashisha yamamaza Perezida.
Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black, yagaragaje ko gusubiramo indirimbo ye “Twarayarangije” ari ugushimangira ubudasa bwa Perezida Kagame, akaba yarashingiye ku bikorwa Umukuru w’Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda kuva mu myaka 30 ishize.
‘Twarayarangije’ ni imwe mu ndirimbo z’uyu muraperi zamamaye mu buryo bukomeye. Ndetse, hari abayobozi bagiye bayifashisha mu gucengeza ubutumwa uyu muhanzi yaririmbye afatanyije na mugenzi we Bruce Melodie bakoranye igihe kinini.
Ntibyagarukiye aho, kuko hari n’abanyamidini banyuzwe n’ubutumwa buyikubiyemo barimo Rev. Dr. Antoine Rutayisire wagiye wumvikanisha kenshi ko yanyuzwe n’uburyo uyu muraperi yandikamo ibihangano bihereye ku ndirimbo ze zo hambere.
Ama G The Black yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, ahanini ashingiye ku biraka yabonye ndetse n’imiryango yafunguye mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Yavuze ko ari indirimbo y’ibihe byose kuri we. Ati “Iyi ndirimbo icyo nyisobanuraho mu rugendo rwanjye ni uko ifite ibintu yahinduye kandi n’indirimbo nziza, kandi nayanditse kubera ibyo bintu byose numvaga.”
Akomeza ati “Nabyumvaga kuri Radio, ahantu hose nkabyumva, ndavuga nti ariko se ko ibi bintu bihora bivugwa, uwabivugaho nanjye nkumva cyangwa se nkagira itafari nshyiraho mu kugaragaza ko hari ibidakwiriye gusabwa umuntu ugisoza amashuri ye. Ni gute umuntu agusaba kugaragaza uburambe, kandi ari bwo ugisoza kwiga? Ni gute bagusaba uburambe kandi ari bwo ukibona ‘Permit’.
Ku wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024, uyu muhanzi yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo yasubiyemo ayita ‘Twarayarangije (Remix), ikaba izifashishwa mu kwamamaza Perezida Paul Kagame, mu matora ateganyijwe y’Umukuru w’Igihugu muri Nyakanga 2024.
Ama G The Black avuga ko gusubiramo iyi ndirimbo akayihuza n’ibigezweho, ahanini yashingiye ku kuba ari indirimbo ye yakunzwe, ku buryo izorohera abantu kuyisangamo n’ubwo agaruka ku bikorwa Perezida Kagame yakoze mu myaka 30 ishize.
No comments