Uwahoze ari umuvugizi wa M23 Col. Kazarama yasubiye muri M23



Colonel Vianney Kazarama Kanyamuhanda wahoze ari umuvugizi w’Igisirikare cy’umutwe wa M23, yamaze gusanga bagenzi be ku rugamba.

Kuva muri 2013 Kazarama yabaga mu Rwanda aho we na bagenzi be bari barahungiye nyuma yo gutakaza umujyi wa Goma.


Uyu musirikare yemeje ko yamaze kugera i Bunagana.

Amakuru dukesha BWIZA TV, Afande Kazarama mu kwezi gushize, yari yavuze ko yiteguye gusubira ku rugamba mu rwego rwo guha bagenzi be umusada.

Ati: "Twebwe nk’abasirikare ntabwo twabwirizwa kugenda, njyewe ndi umusirikare sinabwirizwa kugenda. Njyewe uyu munsi no kuba ntaranagiye ni uko narashwe, ni ukubera ko ndi Kajoriti. Nararashwe njya kwa muganga, ariko ndi tayari kugenda".

Kazarama mu kindi kiganiro yaherukaga kugirana na BWIZA yari yavuze ko we na bagenzi be bategereje ko Gen Sultani Makenga uyobora M23 abahamagara mbere yo gusubira ku rugamba.

Mu kiganiro cyo mu kwezi gushize yagize ati: "Makenga yampamagara, atampamagara niteguye kugenda; ariko ampamagaye byaba byiza kurushaho kugira ngo amenye ngo umusirikare wanjye ameze ate, kuko ndi umusirikare we. Agomba kumenya ubuzima bwanjye n’ubw’abana bwanjye, kuko buramushinzwe".

Amakuru avuga ko mbere y’uko Kazarama asubira muri RDC Gen Makenga yari yabanje kumutumaho intumwa.

Ni Kazarama kandi wari umaze igihe ahamagarira abasirikare bagenzi be kwirengagiza kuba mu myaka irenga 10 barasubiranyemo bakarasana, bagasanga bagenzi babo ku rugamba.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.