Nepal: Imodoka ebyiri zagwiriwe n’inkangu abantu 60 bari bazirimo baburirwa irengero


Abatabazi bakomeje gushakisha abantu bagera kuri 60 baburiwe irengero muri Nepal nyuma y’uko imodoka ibyiri zigwiriwe n’inkangu ubwo zahuriraga mu muhanda munini winjira mu ruzi rwa Trishuli mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Nyakanga 2024.

Nibura abantu 60 baburiwe irengero, mu gihe abandi batatu boze bakabasha kwambuka ariko bazahaye, bahita bajya kuvurirwa mu bitaro biri hafi.Ingabo na Polisi bahise binjira mu bikorwa byo kubashakisha , ariko byarinze bigera ku manywa nta muntu n’umwe barabona.

Gusa nanone ibikorwa byo gutabara byakomwe mu nkokora n’imvura ikomeje kwibasira ibikorwaremezo muri Nepal.Hagati aho, umuryango w’abantu barindwi bishwe n’inkangu yaturutse ku mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Kane. Iyi nkangu yasenye inzu bari barimo maze ibagwa hejuru.

Minisitiri w’intebe wa Nepal, Pushpa Kamal Dahal, yatangaje ko ababajwe n’iri sanganya, avuga ko ahangayikishijwe n’umwuzure uherutse kwibasira ibi bice.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu(Kamena) rwagati, abantu bagera ku 100 bishwe n’imvura iremereye yibasiye Nepal abandi bakurwa mu byabo bajyanwa gucumbikishirizwa mu bindi bice.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.